U Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri Amerika

Amakuru ku Rwanda - 05/08/2025 7:36 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri Amerika

U Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk'uko byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo.

Nk'uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) u Rwanda rwumvikanye na Amerika ko ruzakira abimukira 250 bagiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko. Ni nyuma y’uko ibihugu byombi bisinye amasezerano yashyizweho umukono muri Kamena aho ari mu bufatanye bukomeje kuba hagati yabyo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo aganira na Reuters yavuze ko u Rwanda rwemeye kwamira abimukira 250 bavuye muri Amerika bitewe n’uko rufite indangagaciro zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kwiyubaka.

Ati: ”U Rwanda rwemeye kwakira abimukira bagera kuri 250 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini kubera ko hafi buri muryango nyarwanda wagezweho n’ingaruka zituruka ku kwimurwa ku gahato, kandi indangagaciro zacu zishingiye ku gusubiza abantu mu buzima busanzwe no kubafasha kwiyubaka”.

Yavuze ko abo bimukira nibagera mu Rwanda bazahabwa ubufasha burimo n’amahagurwa abafasha kubona akazi. Ati: “Hashingiwe kuri ayo masezerano, u Rwanda rufite uburenganzira bwo kubarura buri muntu ku giti cye mbere yo kwakirwa mu gihugu. 

Abemerewe bazahabwa amahugurwa agamije kubafasha kubona akazi, ubuvuzi, ndetse n’ubufasha mu bijyanye n’icumbi kugira ngo batangire ubuzima bushya mu Rwanda. Ibi bizabaha amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu riri mu byihuta ku Isi mu myaka icumi ishize.”

Ibi bije nyuma y'uko Perezida wa Amerika, Donald Trump yafashe ingamba zo kwirukana miliyoni z’abimukira baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...