Ibi yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026,
ubwo Perezida Paul Kagame yagiranaga ibiganiro n’urubyiruko mu kiganiro ‘Meet
The President’, cyagarutse ku bibazo bitandukanye birimo n’imbogamizi abakora
ibikubiyemo ku mbuga nkoranyambaga bahura na zo mu kwinjiza amafaranga.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye ko
mu mbogamizi zituma kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga
bitarorohera abakora ibikubiyemo mu Rwanda, harimo ibisabwa kugira ngo ibyo
bikorwa byemererwe mu gihugu ndetse n’uburyo amafaranga yinjizwa ashobora
kwishyurwa abayakoreye.
Yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa n’ibigo birebwa n’iki
kibazo, birimo PayPal na Equity Bank Rwanda, hagamijwe gushaka uburyo bworoshya
iyishyurwa ry’abakora ibikubiyemo. Yongeyeho ko ibigo byaganiriweho kuri iki
kibazo, ku buryo mu gihe ibindi bihugu byakongerwa ku rutonde rw’ibyemerewe, u
Rwanda na rwo rwazagerwaho.
Minisitiri
Paula yasobanuye impamvu YouTube Ads zitaboneka mu Rwanda
Nyuma y’ibi bisobanuro, umwe mu bakoresha imbuga
nkoranyambaga witwa Jacques yabajije Minisitiri Paula impamvu mu biganiro ku
kwinjiza amafaranga ku mbuga nkoranyambaga hadakunze kuvugwa ikibazo
cy’amatangazo yo kuri YouTube.
Yagize ati: “Minister yasobanuye ibya Monetisation kuri
Social Media ariko kuri YouTube ntabwo ajya avuga kuri Ads impamvu zahagaze.
Nyakubahwa Minisitiri Ingabire Paula kuri YouTube ntabwo Google izi ko Ads
zifunze.”
Mu kumusubiza, Minisitiri Paula yasobanuye ko ikibazo
kidashingiye gusa ku buryo amafaranga yishyurwa, ahubwo ko gifitanye isano
n’ibihugu YouTube yemereye gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku
kwamamaza.
Yagize ati: “Wiriwe Jacques, ushatse kuvuga iki ngo Google
ntabwo izi ko ads zifunze? Amabwiriza ya Google yasubiwemo avuga kwamamaza kuri
YouTube (Ads) bikorwa mu bihugu uru rubuga rwemerewe gukoreramo ubucuruzi bwo
kwamamaza (Monetization). U Rwanda ntirurashyirwa kuri uru rutonde, kandi na
YouTube Partner Program ntirarahagera.”
Ibi bisobanuro bigaragaza ko ikibazo cy’u Rwanda kidashobora
gukemurwa no kuvuga gusa ko Google ikwiye kumenya ko amatangazo atagaragara
cyangwa ko hari ikibazo cy’uburyo amafaranga yishyurwa.
Igihugu kigomba kubanza kuba mu bihugu YouTube yemereye
ibikorwa bijyanye no kwamamaza no kwinjiza amafaranga, kugira ngo abakora
ibikubiyemo bashobore gusaba kwinjira muri gahunda zibemerera kubona amafaranga
binyuze ku rubuga.
Monetization
na Ads bisobanuye iki kuri YouTube?
Mu rwego rwo gusobanukirwa n’iki kibazo, ni ngombwa
gutandukanya amagambo abiri akunze gukoreshwa nk’aho asobanuye ikintu kimwe:
‘Ads’ na ‘Monetization’.
‘Ads’ ni amatangazo yamamaza agaragara kuri YouTube, urugero
nk’amashusho yamamaza umuntu abanza kureba mbere yo kureba video yashatse,
cyangwa amatangazo agaragara mu gihe ayireba. Ibyo ni byo bituma ibigo
n’abacuruzi bageza ubutumwa bwabo ku bantu bakoresha urubuga.
‘Monetization’ yo ni uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze
ku bikubiyemo umuntu ashyira kuri YouTube. Mu buryo bumwe, umuhanzi,
umunyamakuru cyangwa undi ukora amashusho ashobora kwinjiza amafaranga iyo
amatangazo agaragajwe ku mashusho ye, bitewe n’amategeko n’ibisabwa n’urubuga.
Kugira ngo umuntu ashobore kwinjiza amafaranga mu buryo
busanzwe binyuze ku matangazo yo kuri YouTube, akenera kuba yujuje ibisabwa
kugira ngo yemererwe kwinjira muri YouTube Partner Program (YPP), gahunda ya
YouTube ihuza urubuga n’abakora ibikubiyemo kugira ngo bashobore kwinjiza
amafaranga.
Ibi bisobanuye ko kuba umuntu afite umuyoboro wa YouTube
ufite abayikurikira benshi cyangwa amashusho arebwa n’abantu benshi bidahita
bimuha uburenganzira bwo kwinjiza amafaranga. Igihugu abarizwamo na cyo kigomba
kuba cyemerewe iyi gahunda, kandi umuyoboro we ugomba kuba wujuje ibisabwa na
YouTube.
Kuba u
Rwanda rutari ku rutonde bisobanuye iki?
Mu rutonde Google yashyize ahagaragara rw’ibihugu YouTube
yemereye gukorerwamo ibikorwa byo kwamamaza byinjiriza urubuga amafaranga, u
Rwanda ntirurimo. Muri Afurika, ibihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Ghana,
Nigeria na Afurika y’Epfo biri kuri uru rutonde.
Google isobanura ko abamamaza bashobora guhitamo kwereka
abantu amatangazo yabo mu bihugu YouTube yatangijemo serivisi zayo z’ubucuruzi
zishingiye ku kwamamaza. Ibi bituma aho amatangazo ashobora kwerekanirwa hagira
uruhare mu mikorere y’isoko ry’ubucuruzi rya YouTube.
Bityo, kuba u Rwanda rutari kuri uru rutonde bisobanuye ko
rutaremererwa muri ubu buryo bwihariye bw’isoko rya YouTube. Abakora
ibikubiyemo bari mu Rwanda ntibashobora kwinjira muri YouTube Partner Program
binyuze mu gihugu cyabo mu gihe iki gihugu kitarashyirwa mu byemerewe, nubwo
bashobora kuba bafite amashusho arebwa n’abantu benshi.
Icyakora, ibi ntibivuze ko nta matangazo ashobora kugaragara
kuri YouTube mu gihe umuntu ari mu Rwanda, cyangwa ko nta Munyarwanda ushobora
kubona amafaranga ayo ari yo yose akomoka ku bikorwa bifitanye isano na
YouTube.
Ikibazo cyibandwaho ni uburenganzira bwo kwinjira muri
gahunda ya YouTube yemera abayikoreraho ibikubiyemo bakinjiza amafaranga
binyuze ku matangazo, hashingiwe ku gihugu bemerewe gukoreramo.
Ni iki
Google ishingiraho mu kwemerera igihugu?
Google ntigaragaza ku rutonde rwayo rusanzwe rw’ibihugu
byemerewe kwamamaza kuri YouTube ibisabwa byose cyangwa amanota igihugu kigomba
kuba gifite kugira ngo cyongerweho. Bityo, ntibikwiye kuvuga ko hari ikintu
kimwe runaka, nko kugira banki runaka cyangwa uburyo bwo kwishyura gusa, gihita
gituma igihugu cyemererwa.
Ariko, mu buryo rusange, kwagura serivisi nk’izi bisaba ko
urubuga rushobora gukorera mu gihugu runaka hakurikijwe ibisabwa mu bucuruzi,
uburyo bwo gushyigikira ibikorwa by’abamamaza n’abakora ibikubiyemo, ndetse
n’uburyo amafaranga ashobora kwakirwa no kwishyurwa.
Ku muntu ukora ibikubiyemo, ibisabwa birimo kuba atuye mu gihugu cyangwa akarere YouTube Partner Program ibonekamo, kubahiriza amategeko agenga kwinjiza amafaranga kuri YouTube, kutagira ibihano bikomeye bikigaragara ku muyoboro we no kuzuza ibindi bipimo byagenwe na YouTube.
Ibyo bipimo
bishobora kubamo umubare w’abakurikira n’amasaha amashusho amaze arebwa, bitewe
n’ubwoko bwa gahunda umuntu asaba kwinjiramo.
Ni ngombwa kandi kumenya ko urutonde rw’ibihugu YouTube
yemereye kwerekamo amatangazo atari ko buri gihe ruba rusa neza n’urw’ibihugu
YouTube Partner Program ibonekamo. Ni gahunda zifitanye isano, ariko zifite intego
n’ibisabwa bitandukanye.
Kugeza ubu, nta tariki yemejwe mu bisobanuro byatanzwe na
Minisitiri Paula izwiho kuba ari yo u Rwanda ruzashyirirwaho kuri uru rutonde.
Icyagaragajwe ni uko hari ibiganiro biri gukorwa ku
mbogamizi zijyanye no kwishyura abakora ibikubiyemo, ndetse ko u Rwanda
rwiteguye kugerwaho mu gihe Google yakwagura urutonde rw’ibihugu byemerewe.

Minisitiri Paula Ingabire yasobanuye ko YouTube Monetization
itaragera mu Rwanda, kuko igihugu kitarashyirwa ku rutonde rw’ibyemerewe
gukorera ubucuruzi bwo kwamamaza kuri uru rubuga

