U Rwanda mu nzira zo kuzana urukingo rwa SIDA rutangwa inshuro ebyiri mu mwaka

Ubuzima - 15/07/2025 10:22 PM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda mu nzira zo kuzana urukingo rwa SIDA rutangwa inshuro ebyiri mu mwaka

U Rwanda rurimo kuganira n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, kugira ngo rutangire gukoresha urukingo rushya rwo kwirinda virusi itera SIDA ruzatangira gukoreshwa mu bihugu icyenda bya mbere mu ntangiriro za 2026.

Uru rukingo rwitwa Lenacapavir, rukaba rwarakozwe n’uruganda rw’Abanyamerika rwa Gilead Sciences, ruzwi ku isoko ku izina rya Yeztugo. OMS yarwemeye nk’urukingo rukoreshwa kabiri mu mwaka mu rwego rwo kwirinda kwandura VIH/SIDA, ndetse rutanga icyizere mu guhangana n’iyi ndwara ihangayikishije Isi.

Ku wa 14 Nyakanga 2025, ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga ya 13 y’ihuriro ry’abahanga mu bijyanye n’ubushakashatsi kuri SIDA (IAS Conference on HIV Science), yabereye i Kigali, OMS yashyize ahagaragara amabwiriza mashya yemera ikoreshwa rya Lenacapavir nka bumwe mu buryo bugezweho bwo gukumira ikwirakwira rya virusi itera SIDA.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko u Rwanda ruri mu myiteguro y’uko uru rukingo ruzashyirwa mu itegeko rigenga gahunda z’ubuvuzi bw’abanduye cyangwa abari mu byago byo kwandura SIDA.

Yagize ati: "U Rwanda ruri gutegura uko rwinjiza urukingo rushya rwa lenacapavir mu mabwiriza y’igihugu agenga ubuvuzi bwa SIDA. Ni gahunda iri mu cyiciro cyo gutegurwa, ariko irashyirwa mu bikorwa vuba."

Yakomeje agira ati: "Twavuye ku gukoresha ibinini byinshi buri munsi, tugeze aho umuntu afata ikinini kimwe ku munsi. Ubu tugiye kujya dutanga urushinge rumara amezi atandatu mu mubiri, bikarushaho korohereza abarukenera."

Uburyo ruzakoreshwamo n’uburyo ruzatangwamo

Nk’uko byatangajwe na Dr Meg Doherty, Umuyobozi ushinzwe ishami rya OMS rishinzwe kurwanya VIH/SIDA, Hepatite na STIs, yavuze ko uru rukingo ari intambwe ikomeye mu guhangana n’ikwirakwira rya virusi.

Yagize ati: “Twashyizeho amabwiriza mashya yitwa 'Long-Acting Injectable PrEP', aho umuntu ahabwa urushinge rimwe mu mezi atandatu rukamurinda VIH. Ni intambwe ikomeye kandi itanga icyizere gikomeye."

OMS ivuga ko binyuze ku bufatanye na Global Fund n’Ikigega CIFF (Children’s Investment Fund Foundation), uru rukingo ruzatangira gutangwa ku buntu mu bihugu icyenda bya mbere byiteguye kurwakira. Nubwo ibyo bihugu byose bitatangajwe, u Rwanda ruri mu biganiro ngo rube mu bizahabwa amahirwe yo kubigeraho mbere.

Dr Doherty yongeyeho ko kugira ngo ibi bishoboke, ibihugu bigomba kuba bifite ibikorwaremezo n’abakozi b’ubuzima bahuguwe ku ikoreshwa ry’uru rukingo. Yagize ati: "Mu gihe cya mbere, ruzatangwa ku buntu, ariko ibihugu bigomba kuba bifite uburyo bwo kurutanga neza. Icyizere ni uko igiciro kizagenda kigendana n’icya PrEP isanzwe y’ibinini."

Ibyo Rwanda rumaze kugeraho mu kurwanya SIDA

U Rwanda rumaze kugera ku ntego mpuzamahanga za 95-95-95 za UNAIDS: aho 95% by’abanduye bamenya uko bahagaze, 95% byabo bakitabwaho binyuze mu miti igabanya ubukana (ARV), kandi 95% byabo bagahagarika kwanduza abandi virusi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rwagabanyije umubare w’abandura SIDA bashya ku kigero cya 82%, ndetse n’abapfa bazize SIDA bagabanutseho 86%.

OMS ivuga ko intego ari ugutanga uru rukingo ku bantu miliyoni ebyiri buri mwaka mu gice cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa, ariko ibisabwa birenze ibyo kuko abakiri mu byago byo kwandura ari benshi cyane.

Dr Doherty yavuze ko uru rukingo ruzafasha by’umwihariko abangavu, abakobwa n’abagore batwite, kuko ari bo bashobora kwibasirwa cyane mu buryo bwihariye n’ikwirakwira rya virusi.

U Rwanda ruri mu biganiro bigamije gukoresha urukingo rushya rwa SIDA ruzajya tutangwa kabiri mu mwaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...