Iyi mishinga y’itegeko ku bijyanye n’indishyi z’impanuka yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena, na Godfrey Kabera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutungo rusange muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryerekeye imyishyurire y'indishyi zikomoka ku mpanuka. Uyu mushinga w'itegeko uje guhuza amategeko abiri, kugira ngo hakurwemo ibyuho biyagaragaramo hagamijwe ko imyishyurire y'indishyi ku mpanuka iba imwe.
Nk’uko biteganywa n’iyi mishinga, indishyi zizajya zibazwa hashingiwe ku mafaranga adasora, angana n’ibihumbi 60 Frw ku kwezi cyangwa 2,000 Frw ku munsi, nk’uko bigenwa n’amategeko agenga imisoro mu Rwanda.
Ibi bije nyuma y’uko Urukiko Rukuru mu 2016 rwari
rwafashe icyemezo cy’uko umuntu wakorewe impanuka ariko adafite ibigaragaza ibyo yinjiza, agomba guhabwa indishyi zibarwa ku mpuzandengo
y’amafaranga 3,000 Frw ku munsi, ni ukuvuga ibihumbi 90 ku kwezi.
Icyo cyemezo cyaje kunengwa n’ibigo by’ubwishingizi
bivuga ko ayo mafaranga ari menshi ku buryo bibangamira imikorere n’uburambe
bw’umwuga w’ubwishingizi.
Mu gusobanura impamvu y’iri tegeko, Kabera yavuze ko
rishaka gusobanura neza uburyo bwo kubara indishyi ku bantu badafite
ibimenyetso bigaragaza umushahara binjiza, by’umwihariko abakora imirimo
itanditse mu buryo bwemewe.
Yagize ati:
Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko iyi mishinga ifite
akamaro, ishyikirizwa akanama gashinzwe kuyisuzuma mbere yo kuyemeza burundu.
Impamvu y’iri vugurura
Mu mwaka wa 2020, ibigo by’ubwishingizi binyuze mu
ihuriro ryabyo rizwi nk’Ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda
(ASSAR), byajyanye Leta mu Rukiko Rukuru bisaba ko yashyiraho umushahara
fatizo, nk’uko biteganywa n’itegeko ryo mu 2018 rigenga umurimo mu Rwanda.
Iri tegeko risaba ko Minisitiri w’Ubutegetsi
bw’Abakozi ba Leta n’Umurimo agena umushahara fatizo hashingiwe ku byiciro by’imirimo.
Gusa, kugeza ubu ayo mabwiriza ntaraboneka, bikaba byarateje icyuho mu
mategeko.
Abunganira ibyo bigo bavuze ko kubura umushahara
fatizo wemewe n’amategeko byateje urujijo mu gihe cy’imiburanishirize y’imanza
z’indishyi, aho indishyi zasabwaga hashingiwe ku cyemezo cy’umucamanza cyo mu 2016,
cyashyizeho amafaranga 3,000 Frw ku munsi nk’urugero rugenderwaho.
Ni muri urwo rwego iri tegeko rishya rigamije gusobanura neza igipimo cyemewe gishingirwaho mu gihe umuntu wakorewe impanuka atabasha kugaragaza amafaranga yinjizaga, bityo bikarengera impande zombi: abakorewe impanuka n’ibigo by’ubwishingizi.
Leta y’u Rwanda irimo kuvugurura uburyo bwo guha indishyi abakorewe impanuka, hagamijwe kurengera ibigo by’ubwishingizi