U Rwanda mu bihugu bishobora kwakira igikombe cya Afurika mu myaka ine iri imbere

Imikino - 23/11/2025 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

U Rwanda mu bihugu bishobora kwakira igikombe cya Afurika mu myaka ine iri imbere

U Rwanda ruri mu bihugu bishobora kwakira igikombe gihuza ibihugu byo ku mugabane wa Afurika mu mupira w’amaguru mu myaka ine iri imbere.

Kimwe mu bintu bidashidikanywaho ni ukuba u Rwanda rwakwakira igikorwa kikagenda neza abacyitabiriye bakagenda barwirahira. Iyo bigeze mu bifite aho bihuriye na Siporo ho biba ibindi bindi dore ko mu minsi yashize ruheruka kwakira shampiyona y’Isi y’Amagare aho ari ubwa mbere yari ibereye ku mugabane wa Afurika. 

Mu bifite aho bihuriye n’umupira w’amaguru rwakiriye Inama y’Inteko Rusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ya 73 muri 2023. Ni mu gihe muri 2016 rwakiriye Imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, muri 2016.

U Rwanda kandi rwakiriye  igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri 2009, ndetse no muri 2011 rwakiriye icy’abafite munsi y’imyaka 17.

Kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu byifuza kwakira igikombe cya Afurika hagati ya 2029 na 2035  nk'uko tubicyesha umunyamakuru ukomeye mu gutangaza amakuru ataramenyekana, Micky Junior. Ibindi bihugu yatangaje ni Angola, Ethiopia na Senegal. 

Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco mu gihe icya 2027 cyo kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda. 

U Rwanda ruri mu bihugu bishobora kuzakira igikombe cya Afurika mu myaka ine iri imbere


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...