Umujyi wa Moscow ni wo uzakira iri rushanwa, nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo Guterura Ibiremereye (IWF) ku Cyumweru.
Ni icyemezo gifashwe mu gihe Uburusiya bukomeje kugenda busubizwa mu
marushanwa mpuzamahanga, nyuma y’igihe bwari bumaze bufatiwe ibihano bijyanye
n’intambara bwashoje kuri Ukraine.
Iri shyirahamwe kandi ryemeje ko Ahmedabad yo mu
Buhinde izakira Shampiyona y’Isi yo mu 2029. Uburusiya buheruka kwakira iri
rushanwa mu 1983, bivuze ko buzaba bumaze imyaka 47 butarongera kuritegura.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko Komite Mpuzamahanga
Olempike (IOC) muri Gicurasi 2026 yemeye by’agateganyo gukuraho ihagarikwa
ryari ryarafatiwe Komite Olempike y’Uburusiya. Ibi bishobora gufungura inzira
yo kongera kwitabira Imikino Olempike ya Los Angeles izaba mu 2028.
Umunyamabanga Mukuru wa IWF, Jose Quinones, yavuze ko
ibihugu byatanze kandidatire yo kwakira aya marushanwa byose byagaragaje
ubushobozi, kandi ko yizeye ko bizayategura neza.
Yagize ati: “Ibihugu byose byatanze kandidatire
byabikoze neza, kandi twizeye ko Shampiyona izabera mu bihugu byanyu izagenda
neza cyane.”
Yakomeje agaragaza ko kuba ibihugu bitatu muri bine
byatanze kandidatire bizakira amarushanwa ya IWF ku rwego rw’isi ku nshuro ya
mbere, ari ikimenyetso cy’uko uyu mukino ukomeje gukura hirya no hino ku Isi.
Yavuze ko Kosovo izakira Shampiyona y’Isi y’abakiri
bato mu 2028, Venezuela ikakira iya ba Umunior mu mwaka nk’uwo, mu gihe u
Buhinde buzakira irushanwa ry’isi mu 2029.
