U Buhinde bugiye gushora Miliyari 25$ mu ikoranabuhanga rihanitse

Ikoranabuhanga - 29/09/2026 8:42 PM
Share:
U Buhinde bugiye gushora Miliyari 25$ mu ikoranabuhanga rihanitse

U Buhinde burateganya gushora miliyari 25 z’amadolari mu guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga rihanitse, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwabwo no kugabanya kwishingikiriza ku ikoranabuhanga rituruka mu mahanga.

Rajat Tandon, Perezida w’ishyirahamwe Indian Venture and Alternative Capital Association (IVCA), yavuze ko mu myaka 10 ishize Ubuhinde bwashoye miliyari 11.6 z’amadolari muri Deep Tech.

Yatangaje ko Leta y’u Buhinde yateganyije miliyari 11 z’amadolari binyuze muri Research Development Infrastructure Fund, ayo mafaranga akazunganirwa n’andi atangwa n’abashoramari bo mu bigo bya Venture Capital na Private Equity.

Hari kandi andi miliyari hagati ya 3 na 4 z’amadolari ateganyijwe kongerwa muri iyo gahunda, ku buryo amafaranga yose azaboneka ashobora kugera kuri miliyari 25 z’amadolari.

Deep Tech ni izina rihuriza hamwe ikoranabuhanga rishingiye ku bushakashatsi n’udushya, harimo ubwenge buhangano (AI), ikorwa ry’ibikoresho bya semiconductor, inganda zigezweho, drones n’ikoranabuhanga ry’ikirere.

Abasesenguzi bavuga ko Ubuhinde buri kongera imbaraga muri uru rwego mu gihe ikoranabuhanga rihanitse rikomeje kugira uruhare rukomeye mu bukungu no mu mutekano w’ibihugu.

Amerika n’u Bushinwa ni byo bihugu biri ku isonga mu isiganwa ry’ubwenge buhangano ku rwego mpuzamahanga.

U Buhinde na bwo bushaka kongera ubushobozi bwabwo kugira ngo butaguma bwishingikiriza ku ikoranabuhanga rituruka hanze.

Anandamoy Roychowdhury, umuyobozi muri Crane Venture Partners, yavuze ko imisoro Amerika ishyiraho ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga ishobora gutuma uru rwego rurushaho gukura mu Buhinde.

Ati: “Imisoro ku bicuruzwa bituruka muri Amerika ifasha cyane uru rwego rwa Deep Tech,” avuga ko Ubuhinde bushobora guteza imbere ibigo byabwo bwite kubera impungenge z’uko “ikoranabuhanga ry’ingenzi rishobora guhagarikwa cyangwa kutugeraho igihe icyo ari cyo cyose.”

Shweta Rajpal Kohli, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Startup Policy Forum, yavuze ko mu Buhinde hari “kwihuta gukomeye cyane mu guhanga udushya” muri Deep Tech, aho ibigo bimwe bimaze kuva ku gukora prototypes bikagera ku rwego rwo gutangira gucuruza ibisubizo byabyo.

Muri uyu mwaka, Emergent ikora ikoranabuhanga rya vibe-coding, Skyroot ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ikirere ndetse na Sarvam ikora ubwenge buhangano, byageze ku gaciro ka miliyari imwe y’amadolari cyangwa kurenga, bityo byinjira mu cyiciro cy’ibigo bizwi nka unicorns.

Raporo ya IVCA yo muri Kanama 2026 yagaragaje ko ibigo icyenda kuri 10 mu byakorewe ubushakashatsi byari bishora imari mu bigo bya Deep Tech.

Mu 2025, uru rwego mu Buhinde rwabonye ishoramari rya hafi miliyari 3 z’amadolari, rikaba ari ryo ryinshi ryari rimaze kuboneka. Icyakora, iryo shoramari riracyari rito ugereranyije na miliyari 136 z’amadolari ibigo byo muri Amerika byakusanyije muri uwo mwaka.

Ikindi kibazo Ubuhinde bufite ni ukubura igishoro gihagije gifasha ibigo bya Deep Tech gukura, kuko ibyinshi bisaba igihe kirekire kugira ngo bitangire gutanga inyungu.

Tandon yavuze ko “Ikibazo dufite uyu munsi mu Buhinde ni uko 2% gusa by’abantu ari bo bashobora gutanga” sheki zirenga miliyoni 10 z’amadolari, asaba abantu bafite umutungo munini n’imiryango ifite imari myinshi kongera ishoramari muri uru rwego.

Ubuhinde bwizeye ko iyi gahunda y’ishoramari izafasha guteza imbere ibigo by’ikoranabuhanga rihanitse, kongera ubushobozi bw’igihugu mu guhanga udushya no kugabanya kwishingikiriza ku ikoranabuhanga rituruka mu mahanga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...