U Bufaransa: Hashyizweho amasaha y’umukwabu mu mijyi itandukanye nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo

Hanze - 20/10/2026 4:17 PM
Share:

Umwanditsi:

U Bufaransa: Hashyizweho amasaha y’umukwabu mu mijyi itandukanye nyuma y’imyigaragambyo yaranzwe n’urugomo

Leta y’u Bufaransa yatangaje amasaha y’umukwabu mu mijyi itandukanye nyuma y’imyigaragambyo yabayemo ubusahuzi n’ibikorwa by’urugomo mu mpera z’icyumweru, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Laurent Nuñez, na we yemera ko hari aho inzego z’umutekano zananiwe kugenzura uko ibintu byari byifashe.

Ku wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yatangaje ko yasabye abayobozi bahagarariye Leta mu turere dutandukanye gushyiraho amasaha y’umukwabu mu duce tumwe na tumwe, hagamijwe kurinda abaturage, amaduka n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’imyigaragambyo yari imaze iminsi iba mu gihugu, ahanini iterwa n’ibibazo biri mu burezi, izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho n’impungenge ku mikorere ya serivisi zitangwa na Leta.

Hashyizweho amasaha y’umukwabu mu mijyi itandukanye

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, ubuyobozi bwatangaje amasaha y’umukwabu mu duce dutandukanye tw’igihugu, harimo Paris, Lyon, Nice, Coulaines na Lille.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Al Jazeera, muri Paris, amasaha y’umukwabu yashyizweho mu gace ka Place de la République no mu mihanda ikikije agace k’ubucuruzi ka Les Halles, kuva saa yine z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ku isaha yaho.

Polisi kandi yabujije guteranira mu matsinda no gukora imyigaragambyo mu mujyi wa Paris guhera saa mbiri z’umugoroba. Mu yindi mijyi, ingamba zari zitandukanye bitewe n’uko umutekano wari uhagaze. Mu duce tumwe, amasaha y’umukwabu yarebaga abana n’urubyiruko gusa.

Minisitiri w’Intebe Lecornu yavuze ko atari ngombwa gushyira umujyi wose wa Paris mu mukwabu, ariko ashimangira ko Guverinoma yiyemeje kugarura ituze no kurinda abantu n’ibyabo.

Yongeyeho ko nubwo hashoboraga gutangazwa ibihe bidasanzwe igihe bibaye ngombwa, gushyiraho amasaha y’umukwabu mu duce twihariye ari byo byari bikwiye muri icyo gihe.

Abarenga 2,300 bafashwe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko abantu barenga 2,300 bafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu, mu gihe abapolisi bagera hafi ku 1,000 bakomerekeye muri ibyo bikorwa.

Iyo myigaragambyo yahuje abanyeshuri basaba ko ireme ry’uburezi ryitabwaho, hagakemurwa ikibazo cy’amashuri arimo abanyeshuri benshi, ibura ry’abarimu n’ishoramari ridahagije mu burezi.

Yahuriyemo kandi abaturage batishimiye izamuka ry’ikiguzi cy’imibereho n’ibibazo biri muri serivisi za Leta.

Abigaragambyaga barenga 500,000 bitabiriye ibikorwa byo ku wa Gatandatu, ariko mu mijyi itandukanye haza kugaragara ubusahuzi, gutwika ibintu no kwangiza inyubako zirimo iz’inzego za Leta na sitasiyo za polisi.

Nubwo ku Cyumweru umwuka wari watangiye gutuza, ubusahuzi bwakomeje kugaragara. Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Emmanuel Grégoire, yavuze ko amaduka agera kuri 30 yibasiwe muri uwo mujyi ku Cyumweru, asobanura ibyabaye nk’ibidashobora kwihanganirwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...