U Bufaransa: Amashuri agera kuri 500 yahagaritse amasomo kubera imyigaragambyo

Uburezi - 05/10/2026 8:15 AM
Share:
U Bufaransa: Amashuri agera kuri 500 yahagaritse amasomo kubera imyigaragambyo

Amashuri yisumbuye agera kuri 500 mu Bufaransa azafungwa igice cyangwa burundu, aho kuri uyu wa Mbere imyigaragambyo y’abanyeshuri yakomeje kurangwa n’imvururu no guhangana n’abapolisi.

Minisitiri w’Uburezi w’u Bufaransa, Édouard Geffray, yavuze ko amasomo azahagarikwa mu mashuri ari hagati ya 400 na 500 kubera ko umutekano utaragaruka ku rwego rukwiye. Yatangaje kandi ko amashuri 24 amaze gutwikwa cyangwa kwangizwa kuva imyigaragambyo yatangira.

Iyi myigaragambyo yatangiye mu cyumweru gishize i Paris, iza gukwira no mu yindi mijyi irimo Montpellier, Nantes na Marseille. Abanyeshuri bigaragambya basaba ko Leta ikemura ikibazo cy’ibura ry’abarimu, ubucucike mu byumba by’amashuri ndetse n’inyubako z’amashuri zishaje kandi zikeneye kuvugururwa.

Ku wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutabera, Gérald Darmanin, yavuze ko amashuri 735 muri 3,700 yo mu Bufaransa yari amaze kugira aho ahurira n’imyigaragambyo irimo ibikorwa by’urugomo.

Minisitiri Geffray yavuze ko umubare w’amashuri ashobora guhura n’ingaruka kuri uyu wa Mbere ushobora kugera ku wari wagaragaye ku wa Gatanu, ariko ko Leta iteganya gusubukura amasomo buhoro buhoro.

Geffray yavuze ko hari abaharanira impinduramatwara, cyane cyane abo ku ruhande rw’ibumoso bukabije, binjiye mu myigaragambyo y’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, bakayigarurira ndetse bagakora ibikorwa by’urugomo rukabije. Ati: “Biragaragara ko ibi bishyira mu kaga abakozi bacu ndetse n’abanyeshuri bacu.”

Minisitiri yavuze ko abakozi 78 bo mu rwego rw’uburezi bamaze gukomereka, asobanura ko ari ibintu bitari bisanzwe bibaho muri uru rwego. Ku wa Gatanu honyine, abantu 1,747 barafashwe, nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Laurent Nuñez, yabitangaje.

Ikigo AFP cyatangaje ko kuva iyi myigaragambyo yatangira, abantu barenga 5,000 bamaze gufatwa, hafi 85% muri bo bakaba ari abana. Abategura imyigaragambyo bavuze ko ibikorwa bizakomeza ku wa Kabiri, bashinja Leta kutafata “ingamba zifatika” zo gukemura ibibazo by’abanyeshuri.

Ku Cyumweru, Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yavuze ko Leta iri gufata izindi ngamba zigamije gukemura ibibazo abanyeshuri n’abakozi bo mu mashuri bahura na byo.

Muri izo ngamba harimo gufasha amasomo gukomeza, guteza imbere inyubako n’ibikoresho by’amashuri, kunoza gahunda y’amasomo ndetse no kurushaho kugira mu mucyo uburyo bwo kwakira abanyeshuri muri kaminuza.

Lecornu kandi yavuze ko Leta iri kwihutisha isuzumwa ry’umushinga w’itegeko ugamije gutuma abantu bangiza ibikorwa remezo n’indi mitungo bishyura ikiguzi cy’ibyangijwe.

Imyigaragambyo ikomeje gukurikirwa n’impungenge ko imvururu zakomeza guhungabanya imikorere y’amashuri mu gihe abanyeshuri basaba ko Leta ibaha ibisubizo ku bibazo by’ireme ry’uburezi n’imibereho y’abiga.

Mu Bufaransa amashuri agera kuri 500 yahagaritse amasomo kubera imyigaragambyo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...