Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Hanoi kuri uyu wa Mbere, Macron yavuze ku buryo bweruye kuri ayo mashusho, avuga ko abantu bayasobanuye uko atari birenze urugero. Yagize ati: “Hari amashusho angaragaza ndimo gukina no gutebya n’umugore wanjye, ariko birangira bihinduwe ikibazo cy’isi yose, bamwe bakavuga n’amateka bashyira inyuma yayo,”
Yemeye ko amashusho ari ay’ukuri, ariko anenga uburyo yakoreshejwe mu buryo bw’urwango no gusebanya. Ati: “Ni amashusho nyayo, nubwo rimwe na rimwe abantu bayakoresha uko bishakiye. Ariko barabeshyera ibintu byose".
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuryango w’indege ufungutse, Perezida Macron agaragara mu muryango. Hashize akanya gato, amaboko yombi ya Brigitte Macron yavuye ku ruhande asunika mu maso ya Macron mu buryo butunguranye.
Macron yabaye nk’utunguwe ariko yongera kwisuganya vuba, aranamwenyura, ahita aha abanyamakuru ibiganza.
Ubwo barimo bamanuka ingazi ku ndege, Macron yahaye Brigitte ukuboko nk’uko bikunze kugenda, ariko Brigitte ahitamo gufata ku gasanduku kari ku ruhande rw’ingazi aho kwishingikiriza ku mugabo we.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w'u Bufaransa byabanje guhakana ibyabaye kuri iyo ndege, ariko nyuma byaje kubisobanura nk’akantu gato kadakwiye guteza impagarara. Umwe mu bantu begereye Perezida yabibwiye televiziyo BFM TV ati: “Ni uko bapfuye kuganira bucece nk’abashakanye".
Undi mukozi wo ku ruhande rwa Élysée (Ibiro by’umukuru w’igihugu) yagize ati: “Byari umwanya wabo wo gusabana mbere y’uko urugendo rutangira, barimo gukina mu buryo bwo kwishimisha.” Yongeraho ko Ibyo bihagije ngo abemera amakuru y’ibinyoma bishimishe, cyane cyane abakoreshwa n’u Burusiya.
Perezida Macron amaze igihe ayoboye ibikorwa byo gushaka ubufatanye bw’uBurayi mu kurengera Ukraine kuva u Burusiya bwatangiza intambara muri 2022.
Ibi bibaye kandi mu gihe Macron ahanganye n'ikindi kibazo cy’amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa kuri internet. Muri uku kwezi, ibiro by’Elisée byamaganye amakuru yakwirakwijwe avuga ko Macron yafatanywe cocaine ari kumwe n’abayobozi barimo Friedrich Merz w’u Budage na Keir Starmer w’u Bwongereza mu rugendo bagiriye muri Kyiv.
Ibyo bivugwa byaturutse ku mashusho yagaragaje Macron afata agapapuro, bamwe bakabihuza n’agasashe ka cocaine. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byahise bibyamagana ku mugaragaro bifatanyije n’amashusho afite umutwe ugira uti: “Ni agatambaro ko gukororeraho. Iyo ubumwe bw’u Burayi bubaye ikibazo, amakuru y’ibinyoma ahindura agatambaro ikiyobyabwenge.”
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yahise abyongeramo umuriro avuga ko ibyo bishushanya “akajagari ka politiki y’u Burayi.” Abategetsi b’u Bufaransa bamaganye ibyo nk’igice cy’imbaraga z’u Burusiya mu kwangiza ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ku bijyanye n’inkunga ya Ukraine, binyuze mu makuru y’impimbano no guhindura ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Emmanuel Macron yavuze ko ibyagaragaye atakubiswe n'umugore ahubwo bakinaga
Inkuru yari yabaye kimomo ko Perezida w'u Bufaransa yakubitiwe n'umugore mu ndege