Tuzakina tubatsinde n’ibatanaza amategeko afite ibyo ateganya! Mukura VS yiteguye Rayon Sports

Imikino - 20/04/2025 11:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Tuzakina tubatsinde  n’ibatanaza amategeko afite ibyo ateganya! Mukura VS yiteguye Rayon Sports

Umuvugizi wa Mukura VS,Gatera Edmond yatangaje ko biteguye kuzakina na Rayon Sports bakayitsinda, kandi ko niyo itazajya gukina amategeko afite ibyo ateganya.


Ku munsi w'ejo nibwo hagiye hanze ibyemezo bya Komisiyo y’Ubujurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) bitesha agaciro ubujurire bwa Rayon Sports.

Ni nyuma y'uko Komisiyo ishinzwe amarushanwa muri FERWAFA yari yafashe umwanzuro ko  mukino  Mukura VS yari yakiriyemo Mukura VS ukaza gusubikwa kubera ikibazo cy’amatara ugomba gusubukurwa uherewe ku munota wari ugezeho ariko Murera yo igatanga ubujurire itemeranya n’iyi myanzuro.

Rayon Sports yavugaga ko Mukura VS yari yakiriye uyu mukino ariyo yagize uburangare mu kugira ikibazo cy’amatara bityo ko igomba guterwa mpaga ndetse ko nibadakorwa izahita iva mu gikombe cy’Amahoro .  Bivuze ko uyu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro uzakinwa ku wa Kabiri saa cyenda nkuko byari biteganyijwe n’ubundi.

Umuvugizi wa Mukura VS,Gatera Edmond aganira na InyaRwanda yavuze ko biteguye neza uyu mukino ndetse ivuga ko kuba Rayon Sports yaravuze ko itazajya kuwukina ari ukugira ngo babice mu mutwe.

Ati”Umukino wa Rayon Sports tuwiteguye neza turi gukora imyitozo iwutegura n’uyu munsi twakoze imyitozo n’ejo tuzakora iya nyuma twitegura uyu mukino uri ku wa Kabiri .Turi gukora ibishoboka ,abakinnyi bose bameze neza nta kibazo turiteguye kandi uko byagenda kose twizeye ko bizagenda neza.

Kuba Rayon Sports itazaza kuwukina nabyo birashoboka ko yaba igira ngo itwice mu mutwe ,kugira ngo abantu bahugire kuri ibyongibyo. Ni ibisanzwe n’Iburayi hari igihe bakubwira ngo umukinnyi afite imvune ishobora gutuma umukinnyi adakina kandi ukabona niwe ubanje mu kibuga ibyo ni ibisanzwe”.

Yavuze ko ibyuko Rayon Sports itazajya gukina batabyitayeho ndetse ko batangiye bafite intego zo gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa imbere none igikombe cy’Amahoro kikaba gishoboka. Ati”Twebwe rero ntabwo tubyitaho cyane gusa usibye ko ibi bintu biba biri n’ahangaha urumva biba biri mu buyobozi ntabwo umukinnyi ajya muri ibingibi kandi natwe turabizi ko ishobora kuba ari ‘mind game’ bari gukina.

Twebwe rero twiteguye neza kandi twatangiye dufite intego zo gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda uyu munsi rero shampiyona ntabwo ishoboka ariko igikombe cy’Amahoro cyo kirashoboka. Rero ni urugendo twatangiye kandi tuziko bizagenda neza guhera ku mukino wok u wa Kabiri”.

Yavuze ko impamvu batakaje umukino wa Kiyovu Sports ari ukubera ko abakinnyi bose bari gutekereza kuri Rayon Sports bafite ku wa Kabiri.

Gatera Edmond yavuze ko”Twizeye ko umukino wa Rayon Sports tuzawitwaramo neza.  Ibyo Rayon Sports itangaza nta nubwo twebwe biba bitureba cyane twebwe ducunga na email. Twaraye tubonye email itubwira ko imyanzuro y’ubujurire yasohotse n’ubundi yemeza ko umukino uzaba ,twe nicyo kintu twari dutegereje ubundi ibindi biri buze gukurikira nyuma nta kintu na kimwe biturebaho”.

Umuvugizi wa Mukura VS yavuze ko nk’umusiporutifu ushobora gutekereza ko Rayon Sports impamvu idashaka kujya gukina ari ubwoba.

Ati”Gusa nanone nk’umusiporutifu ushobora kubitekereza kuko nta muntu utagira ubwoba .Ntabwo waba warahuye n’ikipe ikagutsinda umukino ubanza nuwo kwishyura muri shampiyona, uzi iminota 27 yakinwe ahantu byari bigeze ngo ubure kugira ubwoba. Ishobora kugira ubwoba kuko ntabwo yigeze itsinda Mukura VS muri uyu mwaka ndetse nta n’icyizere ko yayitsinda. Ubwo twebwe ikitureba ni kimwe ni ukurebana nuko itariki igera ibyacu tukabitegura tukajya mu kibuga. Nibaza tuzakina tubatsinde kandi nibatanaza amategeko afite ibyo ateganya”.

Mukura VS ivuga ko yiteguye gutsinda Rayon Sports


Umwanditsi:

Yanditswe 20/04/2025 11:24 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...