Mu kiganiro yagiranye
n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, Chryso Ndasingwa yavuze ko
igitaramo ‘Easter Experience’ kizabera i Rusororo kuri Intare Conference Arena
kuri Pasika, ari igitaramo cyiza cyitezweho ibihe byiza byo kuramya no
guhimbaza Imana bigizwemo uruhare n’abaramyi batandukanye bazifatanya na we,
barimo Papi Clever & Dorcas, True Promises, Arsene Tuyi ukorera umurimo
w’Imana muri Restoration Church.
Yakomeje agira ati:
“Pasika ni ikintu gikomeye ku bizera, urupfu n’izuka bya Yesu Kristo birenze
kuba ari igitaramo, ahubwo ni ikintu cyahinduye ubuzima bwacu nk’abizera.
Ikindi, ireba n’abatizera kuko kuzuka bivuze ibintu bikomeye cyane […] Tuzaba
turimo turizihiza icyo kuzuka kwa Yesu Kristo byatugize byo. Mu guhimbaza, mu
kuramya, mu guhamya, mu ijambo ry'Imana, rero abantu bose baratumiwe mu ngeri
zitandukanye."
Yasobanuye ko impamvu
kuri iyi nshuro yahisemo gukorana n'abahanzi bacye mu gitaramo, ari ukugira ngo
bazabone umwanya uhagije kuko muri rusange umwanya wateganyijwe uzaba ari muto.
Ati: "Mbonereho no gukangurira abantu kuzahagera kare, kugira ngo tuzatahe
kare. Tuzaze kare, Saa munani imiryango izaba ifunguye, Saa kumi
dutangire."
Uyu muramyi, yasobanuye
ko kuba abahanzi banyuranye bategura ibitaramo kuri Pasika barimo Patient
Bizimana n'abandi, biba bigamije guhuriza hamwe amatorero kuko Pasika ari
umunsi bose bemeranyaho. Ati: "Nifuza naba mpari, ntahari, ko haboneka
abantu birukankana rino yerekwa, tugatanga umwanya wo gusuka imitima yacu, wo
kuramya Imana, hatitawe ku matorero duturukamo. Ntabwo ari ikintu ndi kubaka
cyanjye, iyi ni 'business' y'Imana ndimo ndayiheka, ariko ntabwo nibona nka
Chryso mbikora buri mwaka, ariko mbibona nkaho bizajya biba buri mwaka."
Papi Clever avuga uko
biyumva we Dorcas ku kuba bazataramana na Chryso muri 'Easter Experience,'
yagize ati: "Chryso ni umuvandimwe, ni inshuti, duhuzwa na byinshi,
twishimira gukorera Imana turi kumwe. Yaradutumiye mu gitaramo cyabaye
ubushize, 'Wahozeho,' natwe kandi turamwiyambaza mu gitaramo cyacu, none
twongeye kugirirwa ubuntu tubonye aduhamagaye ngo tubane muri iki gitaramo."
Yakomeje asobanura ko iyo
uri umuhanzi ukagirirwa ubuntu bwo guhamagarwa n'undi muhanzi kugira ngo
mukorane mu gitaramo, cyane cyane ari igitaramo cyagutse, biba ari ibintu byiza
cyane, yongeraho ko iyo ariyo mpamvu na bo bakunda gukorana na Chryso. Ati:
"Turumvana mu buryo bw'umwuka, kandi tukaba turi n'inshuti,
turahuza."
Ndayishimiye Tresor wagize ihishurirwa ryo gutangiza itsinda rya True Promises ryamenyekanye mu ndirimo 'Mana Urera' n'izindi, yavuze ko bigoye gusobanura urukundo Chryso akunda True Promises, aragira ati: "Ariko buriya hari ubuntu bw'Imana atubonamo, butuma buri gihe adutekerezaho cyane cyane ko turi mu matsinda ari muri iki gihugu kandi turi kumwe n'abandi beza, bazi kuvuga Imana nk'uko natwe tuyivuga,ariko kubera ubwo buntu bw'Imana ashobora kuba atubonamo, aradutekereza.
Mu gitaramo cy'ubushize twari kumwe, n'ubu ngubu yongeye
kudutekereza. Iyo tubonye aduhamagaye, twumva umutima unezerewe [...] Twiteguye
rero kuzakorana igitaramo cyiza, cyane cyane ko ari kuri Pasika, turimo
turategura indirimbo nziza zijyanye n'umunsi tuzaba turiho wo kwibuka urupfu
rwa Yesu Kristo."
Arsene Tuyi na we
uzifatanya na Chryso Ndasingwa, yatangaje ko yiteguye kuzatarama. Ati:
"[Chryo] ni inshuti, ni umuramyi mwiza, yigeze kuba Pianist wanjye, [...]
dutangira kuba inshuti birenze ibyo ngibyo, ibyo agenda akora nanjye bigenda
binezeza. Ni we wansabye ko ubu twakorana, yambwiye ko kuri iyi nshuro Imana
yabyizeye."
Ati: "Ikintu nabwira
abantu ni ukubabwira bakazaza biteguye kuko biroroha kubwira ubutumwa umuntu
waje witeguye, hari impamvu Imana yemeye ko biba kuri iyi Pasika. Nk'uko ijambo
ry'Imana rivuga ngo buri munsi uzana n'ubuntu bwawo, umunsi wo kuri Pasika
turizera ko hari ikizakoreka. Bazaze biteguye, baze ari benshi, baze biteguye
kwishima mu bwami bw'Imana."
Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro
iyoborwa na Rev. Dr. Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali,
akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya
New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo
bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Umuziki waramuhiriye
cyane dore ko ari mu bahanzi bacye babaye ibyamamare mu gihe gito cyane. Amaze
gukora Album imwe "Wahozeho" yamuritse mu gitaramo cy'amateka na
n'ubu kikibazwaho n'abanyamuziki bakomeye aho batiyumvisha ukuntu umuntu akora
igitaramo cya mbere akuzuza BK Arena.
Chryso uri mu baramyi
bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no
guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuga
ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati "Turizera ko bizaba ibihe bidasanzwe!".
Chryso Ndasingwa ni
umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu
hirya no hino bakabura ayo bacira n'ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje
BK Arena ariko bikanga.
Kuri ubu ari gusoza
imyiteguro y'igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise "Easter
Experience" kizafasha abakristo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel kwizihiza
izuka rya Yesu. Mu baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True
Promises Ministries na Arsene Tuyi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko
Imyiteguro y'igitaramo 'Easter Experience' kizafasha Abakristo kwizihiza Pasika irarimbanije
Chryso Ndasingwa yasobanuye ko Pasika ishushanya ikintu gikomeye ku bizera, ararikira abantu kuzitabira ku bwinshi kandi bazindutse
Avuga ko na we ategerezanyije amatsiko kureba ibyo Imana izikorera muri 'Easter Experience'
Papi Clever & Dorcas basoje imyiteguro bategereje gutaramana n'Abanyarwanda kuri Pasika
Ndayishimiye Tresor wa True Promises yavuze ko bateguye indirimbo nziza zijyanye n'umunsi wa Pasika
True Promises biteguye kuyoborwa n'Umwuka ku munsi w'igitaramo
Arsene Tuyi yasabye abazitabira kuzaza biteguye kuramya Imana
Iminsi irabarirwa ku ntoki Chryso Ndasingwa agatanga Pasika ishyitse