Turahirwa Moses wa Moshions yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 6

Imyidagaduro - 24/04/2025 10:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Turahirwa Moses wa Moshions yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi 6

Umuhangamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yamamaye kubera imyambaro yambitse abakomeye, yongeye kwisanga imbere y’ubutabera, nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2024 akatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu (6).

Ku wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, nibwo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi yabwiye InyaRwanda, ko bamaze kwakira Dosiye ya Turahirwa Moses, aho akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2025, Nkusi Faustin yabwiye InyaRwanda, ko Moses yongeye kwisanga imbere y’amategeko, mu gihe ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye imyaka itatu n’amezi atandatu, ndetse hiyongereho n’ihazabu.

Yavuze ati “Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu (6), hiyongereho n’ihazabu. Yajurije mu rukiko Rukuru.”

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwamukatiye iki gifungo nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri: Kunywa ibiyobyabwenge (urumogi), ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Yasabwe kandi gutanga ihazabu ya Miliyoni 2 Frw, ndetse n’amagarama y’uburanza angana n’ibihumbi 20 Frw. Turahirwa Moses yunganiwe n’umunyategeko we Maitre Bayisabe Irene, muri Mutarama 2025 yari yatanze ubujirire bwe mu Rukiko Rukuru, aho yari ategereje kuburana.


Byahishuwe ko Turahirwa Moses washinze Moshions yari yakatiwe imyaka itatu n’amezi atandatu



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...