Ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 Real Madrid izakina na FC Barcelona mu mukino wa nyuma wa Copa del Rey, mu gihe tariki 11 Gicurasi 2025 Real Madrid izahita isura FC Barcelona mu mukino wa shampiyona ya La liga.
Ni imikino y'ingenzi cyane kuri Real Madrid dore ko yose ishobora kubahesha ibikombe, ndetse kutayitsinda bikaba byahesha mukeba wabo Barcelona ibyo bikombe byombi, dore ko yo igifite amahirwe yo kubitwara ikongeraho na UEFA Champions League.
Mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino Real Madrid izakinamo na Getafe ejo ku wa Gatatu, Carlo Ancelotti yatangaje ko gahunda ari gutsinda iyi kipe yabagoye cyane muri uyu mwaka, bakabasha gutwara ibyo bikombe byombi bibahoza amarira ya Champions League baherutse gukurwamo na Arsenal. Yagize ati: "Niba dushaka gutwara Copa del Rey na shampiyona, tugomba gutsinda Barcelona. Ni ibintu bigaragara, kandi nta gushidikanya."

Carlo Ancelotti afite icyizere cyo gutsinda FC Barcelona
Umukino wa nyuma wa Copa del Rey uzaba ku wa Gatandatu, ni umukino usobanuye kinini ku mwaka w'imikino wa Real Madrid, dore ko bazaba bahanganye na FC Barcelona yabanyagiye inshuro ebyiri bahuye muri uyu mwaka w'imikino.
Ikindi kandi wafasha Real Madrid kwizera ko uyu mwaka idatashye amara masa, kuko na shampiyona itizeye ko yayikura mu biganza bya Barcelona kuko kuyitsindira bidahagije mu gihe ibarusha amanota ane kandi hasigaye imikino itandatu gusa.
Gusa ku rundi ruhande inkuru nziza muri Real Madrid nuko Kylian Mbappe wari wavunitse byemejwe ko kuri uwo mukino azaba ahari, ndetse n'umufaransa mugenzi we Ferland Mendy.

Kuri uwo mukino w'ishiraniro Kylian Mbappe azaba yagarutse
