‎Tugomba gukoresha imbaraga zose! Umutoza wa Rayon Sports mbere yo guhura na Etincelles-VIDEO

Imikino - 25/04/2025 7:47 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Tugomba gukoresha imbaraga zose! Umutoza wa Rayon Sports mbere yo guhura na Etincelles-VIDEO

‎Umutoza w'agateganyo wa Rayon Sports,Rwaka Claude yavuze ko Etincelles FC ari ikipe nziza ndetse ko bagomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo bayikureho intsinzi. ‎

‎Ku Cyumweru ikipe ya Etincelles FC izakira Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda. ‎‎Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, Umutoza wa Rayon Sports w'agateganyo, Rwaka Claude yabwiye InyaRwanda ko imikino yose isigaye ikomeye ndetse ko na Etincelles FC ikomeye ariko ko bagomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo bone intsinzi.

‎‎Ati: "Ubungubu imikino yose irakomeye, Etincelles FC ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza izaba iri mu rugo natwe navuga ko tugomba kwitegura icyo gitutu kubera ko turi ku mwanya wa mbere.  ‎‎Icyo ni igitutu kidusunika gituma tutagomba gukora ikosa, nkuko nabivuze ubu ni umukino ku mukino ariko by'umwihariko icyo dukeneye ni intsinzi cyane kandi tugomba gukoresha imbaraga zose kugira ngo tubashe gutsinda ikipe ya Etincelles FC".‎

‎Rutahizamu wa Rayon Sports ufite ibitego bibiri mu mikino ibiri iheruka, Biramahire Abbedy yabwiye InyaRwanda ko ubuzima bumeze neza muri we ndetse n'ikipe muri rusange. ‎‎Ati: "Urebye muri rusange ubuzima bumeze neza ndashima Imana ko biri kugenda bigenda neza nta mvune urebye turi ku mwanya wa mbere turacyari mu gikombe cy'Amahoro urumva bimeze neza nta kibazo".

‎‎Yavuze ko bafite urugendo rukomeye aho bashaka gutwara ibikombe byose bityo ko bakeneye abafana n'abayobozi. ‎‎Yagize ati: "Ikintu nababwira dufite urugendo rukomeye turashaka gutwara ibikombe byose rero niba dushaka gutwara ibikombe byose hamwe n'abafana n'abayobozi dufatanye baze ku kibuga badushyigikire nibatwara igikombe bazishima natwe twishime kuko ari byo badutumye kandi batube hafi kuko urugamba ruracyakomeye kandi tugeze aho tubakeneye".

‎‎Uyu rutahizamu yavuze ko ibintu kuri we bitarakunda 100/% bijyanye nibyo yifuza ndetse ko mu minsi iri imbere ikipe y'igihugu niramuka yongeye kumwifuza ko yiteguye. ‎‎Yagize ati: "Ibintu ntabwo birakunda 100% nk'uko mbyifuza ariko ndacyakomeje guhakana haracyabura ibintu byinshi. Nditeguye kujya gukorera igihugu".

‎‎Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 50 naho Etincelles FC yo ikaba ku mwanya wa 8 n'amanota 29.

Nyura hano wumve Biramahire Abeddy asaba abafana kujya kubashyigikira

Nyura hano wumve Ibyo Rwaka Claude yatangaje





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...