Truth API ya Trump yateje impaka: Kugurisha amakuru yihuse bishobora guhungabanya isoko ry'imari?

Ikoranabuhanga - 05/08/2026 8:39 AM
Share:

Umwanditsi:

Truth API ya Trump yateje impaka: Kugurisha amakuru yihuse bishobora guhungabanya isoko ry'imari?

Iyo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump avuze cyangwa yanditse ikintu ku mbuga nkoranyambaga, usanga atari abanyapolitiki cyangwa abanyamakuru bonyine babikurikirana. Abashoramari n'abacuruza imigabane ku masoko mpuzamahanga na bo baba babiteze amatwi, kuko amagambo ye ashobora guhita ahindura uko amasoko y'imari yitwara.

Amatangazo yerekeye intambara z'ubucuruzi, imisoro ku bicuruzwa (tariffs), amakimbirane mpuzamahanga cyangwa izindi gahunda za leta ashobora gutuma ibiciro by'imigabane, amadevize n'ibindi bicuruzwa bizamuka cyangwa bikamanuka mu masegonda make.

Ni muri urwo rwego, sosiyete ya Trump Media & Technology Group (TMTG) yatangije serivisi nshya yise Truth API, igamije kugurisha uburyo bwihuse cyane bwo kubona ibyandikwa bishyirwa kuri Truth Social, urubuga rwa Trump.

Truth API ni iki?

Truth API ni uburyo butuma ibigo bikora ubucuruzi bwihuse ku masoko y'imari n'abashoramari bakomeye babona ibyandikwa bishya kuri Truth Social mu gihe gito cyane, bapimisha mu ibice by'isegonda (milliseconds).

Ibi bivuze ko abakiriya bishyura iyi serivisi bashobora kubona ubutumwa mbere y'uko bugera ku bandi bakoresha urubuga bisanzwe, bikabaha amahirwe yo guhita bagura cyangwa bagurisha imigabane mbere y'uko isoko ryose ribimenya.

Nubwo TMTG itigeze ivuga yeruye ko ubutumwa bwa Donald Trump buri muri iyo serivisi, benshi bavuga ko ari bwo bufite agaciro gakomeye kuko ari we ukurikirwa n'abarenga miliyoni 13 kuri Truth Social.

Nk'uko byatangajwe na Financial Times, abakiriya bashobora kwishyura kugeza ku $100,000 buri kwezi kugira ngo babone iyo serivisi, nubwo TMTG itaremeza ayo mafaranga ku mugaragaro.

Kuki iri gutera impaka?

Kwamamaza iyi serivisi kwahise kuzamura impaka zishingiye ku mategeko no ku myitwarire.

Hari abibaza niba bidashobora gutuma habaho insider trading, icyaha cyo gukoresha amakuru y'ibanga mu bucuruzi bw'imigabane mbere y'uko ajya ahagaragara.

Nubwo ubutumwa bwa Trump bushyirwa ku rubuga bwa nyuma bukajya ahagaragara ku bantu bose, abanenga iyi gahunda bavuga ko guha bamwe amahirwe yo kububona mbere y'abandi bishobora kubaha inyungu idakwiye ku isoko ry'imari.

Abahanga bavuga iki?

Richard Painter, wahoze ari umujyanama mukuru ushinzwe imyitwarire (Ethics Lawyer) wa Perezida George W. Bush, yavuze ko ikibazo gishobora kuvuka igihe ubutumwa bwa Trump bwerekeye ibyemezo bya leta nk'imisoro ku bicuruzwa, intambara cyangwa izindi politiki za Amerika.

Yasobanuye ko iyo umuntu aha abandi amakuru azi ko bazayakoresha mu bucuruzi bw'imari, ashobora kubibazwa n'amategeko kimwe n'abayakoresheje.

Painter yavuze ko iyo aza kuba ari Komiseri wa Securities and Exchange Commission (SEC) yari gusaba ko iyi gahunda ihagarikwa cyangwa hakemezwa ko ubutumwa burebana n'akazi ka leta butazigera bushyirwa muri Truth API.

Abademokarate basabye iperereza

Abasenateri bo mu Ishyaka ry'Abademokarate, Elizabeth Warren na Adam Schiff, bandikiye SEC bayisaba gukora iperereza kuri Truth API kugira ngo harebwe niba itica amategeko agenga isoko ry'imari.

SEC yemeje ko yakiriye iyo baruwa ariko ntiyatangaje niba hari iperereza izatangiza.

Ku ruhande rwa TMTG, yavuze ko aba basenateri bari kugoreka ukuri, ishimangira ko Truth API ishingiye ku makuru azajya aba yashyizwe ku mugaragaro, bityo ko bidashobora gufatwa nka insider trading.

Ikibazo cy'inyungu bwite

Ikindi cyateje impaka ni uko Donald Trump agifite inyungu nini muri Trump Media.

Trump afite hafi 41% by'imigabane y'iyi sosiyete, binyuze mu kigega kiyoborwa n'abana be.

Abanenga iyi gahunda bavuga ko bishobora gutuma Perezida yungukira ku butumwa atanga nk'umukuru w'igihugu, ibintu bavuga ko bishobora guteza ikibazo cy'inyungu bwite no gukoresha umwanya wa Perezida mu nyungu z'ubucuruzi bwe.

Warren na Schiff bavuze ko iyo gahunda ishobora gukungahaza Wall Street n'abafite amafaranga menshi, mu gihe ishobora gusiga inyuma abashoramari basanzwe.

Hari abayishyigikiye

Nubwo hari abanenga Truth API, hari n'abavuga ko atari ikintu gishya.

Joe Saluzzi, umwe mu bashinze Themis Trading, yavuze ko ibigo byinshi bitanga amakuru y'imari, ibitangazamakuru n'amasoko y'imigabane na byo bisanzwe bigurisha amakuru yihuse nk'aya.

Icyakora, yavuze ko ikibazo gikomeye atari amategeko gusa, ahubwo ari imyitwarire, cyane cyane bitewe n'uko Trump ari Perezida wa Amerika kandi akaba anafite inyungu muri sosiyete igurisha iyo serivisi.

Ni bande bamaze kuyigura?

Kugeza ubu, TMTG ntiyigeze itangaza umubare w'abamaze kwiyandikisha cyangwa amazina y'ibigo byaguze Truth API.

Ibigo bikomeye bikora ubucuruzi bwihuse ku masoko y'imari nka Goldman Sachs, JPMorgan, Citadel Securities na Jane Street byabajijwe niba bizayikoresha, ariko byinshi byanze kugira icyo bitangaza cyangwa ntibyagira icyo bisubiza.

Joe Saluzzi yavuze ko atatunguwe n'iyo myitwarire, asobanura ko ibigo byinshi bitifuza kuvuga ku mugaragaro niba bikoresha serivisi nk'iyi kubera uburemere bw'impaka ziri kuyivugwaho.

Mu gihe Truth API itangiye gukora, impaka ziracyakomeje ku kibazo cyo kumenya niba ari uburyo busanzwe bw'ubucuruzi bw'amakuru cyangwa niba bushobora guteza ikibazo ku bunyangamugayo bw'isoko ry'imari no ku nyungu bwite z'umukuru w'igihugu.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...