Trump yateje impaka zikomeye: Urukiko Rukuru rushobora kumuhagarika

Utuntu nutundi - 25/04/2025 3:00 PM
Share:
Trump yateje impaka zikomeye: Urukiko Rukuru rushobora kumuhagarika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje kugenda agaragara mu bikorwa byinshi byibasira ibigo bitandukanye, cyane cyane ibifite ibitekerezo bitandukanye n’ibye. Muri manda ye ya kabiri, ibikorwa byo gushyira igitutu ku bigo byigenga, ibitangazamakuru, n’amashuri bikomeje kwiyongera, bigateza impaka ndende mu banyamategeko no mu baturage.

Trump yigeze gutangaza ko azakuraho inkunga ya Leta yahabwaga Kaminuza ya Harvard, ayishinja kwigisha ibitekerezo by’aba-demokarate no guteza imbere ibintu avuga ko "bidafitiye igihugu akamaro." Iyi Kaminuza yaje gutanga ikirego isaba ko Leta itagomba kwivanga mu mikorere y’amashuri makuru, kuko byaba ari ukwica ubwisanzure bw’uburezi bwemewe n’Itegeko Nshinga.

Byongeye, Trump yirukanye abanyamakuru bamwe mu biro bya Perezida (Oval Office), kuko banditse inkuru zamunengaga, ndetse anatera ubwoba ibigo bitari ibya Leta (non-profits) ashaka ko bihagarika ibikorwa bidahuza n’ibyo yifuza. Abenshi mu banyamategeko bavuze ko ibi bigaragaza ibikorwa by’igitugu bikabije, nubwo ibigo byinshi byatinye kujyana Leta mu nkiko kubera ubwoba bwo kongera ubushyamirane.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Politico Urukiko Rukuru rw’Amerika rwigeze gusohora icyemezo mu 2024 kivuga ko Perezida adashobora kuryozwa ibikorwa bye bya politiki nk’inshingano z’umuyobozi. Ariko uko ibintu bigenda bifata indi ntera, hari impungenge ko uru rukiko rushobora kwisanga rubangamiwe n’icyemezo rwagenzuye ubwaryo.

Trump yanategetse ko amashuri ya Leta ahagarika gahunda zigamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye (DEI programs), ibintu byateje urunturuntu mu mashuri menshi. Amwe muri ayo mashuri, afatanyije n’amazu y’amategeko akomeye, yahise ajyana Leta mu nkiko. Urukiko rwo muri New Hampshire rwahagaritse iryo tegeko, ruvuga ko ribangamiye uburenganzira bw’ibigo byigenga bwo gutegura gahunda zireba imibereho myiza n’ubutabera.

Nubwo Trump akomeje kubona abayoboke bamushyigikiye, hari igitutu kinini kiri kwiyongera ku nzego z’ubutabera ngo zigire icyo zikora, cyane cyane Urukiko Rukuru, rwasabwe n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu gusubiramo icyemezo cyafashwe mu 2024, kirengera Perezida. Ubu hararebwa niba Urukiko rutazagira icyo rukora rushingiye ku mategeko rwasohoye ubwarwo, kugira ngo rwumve ibibazo by’abaturage n’ibigo biri kugerwaho.

Amerika, izwi nk’igihugu cyubakiye ku bwisanzure n’amahame y’uburenganzira bwa muntu, irimo gusabwa gusubiza icyizere abaturage bafite mu nzego z’ubutabera, cyane cyane mu gihe bamwe batangiye kubibona nk’ubutegetsi buri kugenda bugaragaza ibimenyetso by’igitugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...