Trump yasoje ibirori by'iminsi 100 ahagurukiye Amazon: Intambara y'ubucuruzi irarimbanije

Hanze - 29/04/2025 3:02 PM
Share:
Trump yasoje ibirori by'iminsi 100 ahagurukiye Amazon: Intambara y'ubucuruzi irarimbanije

Mu gihe Perezida Donald Trump yari amaze kuzuza iminsi 100 muri manda ye ya kabiri ayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House yatangaje icyemezo gikomeye cyo kongera imisoro ku bicuruzwa byinjira, cyane cyane ibyo bivuye mu Bushinwa.

Ibi byatumye habaho kutumvikana gukomeye hagati ya Leta n’isosiyete y’ubucuruzi ikomeye ya Amazon, ishinjwa gukwirakwiza amakuru atari yo ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro. Mu itangazo ryashyizwe hanze na White House, umuvugizi wayo Karoline Leavitt yavuze ko "igihe cy’aho Amerika yamburwaga cyarangiye", ashimangira ko imisoro mishya igamije kurengera isoko ryo imbere mu gihugu no gushyira imbere inyungu z’abakozi n’abakora inganda za Amerika.

Yakomeje avuga ko ibigo bikorera imbere mu gihugu bidashobora kuzagirwaho ingaruka n’iyo misoro, ahubwo ko igamije guca intege ibicuruzwa bitumizwa hanze, by'umwihariko ibikomoka mu Bushinwa.


Umuvugizi wa White House Karoline Leavitt

Iyi politiki nshya yakiriwe nabi n’abayobozi ba Amazon, bavuga ko izamura ibiciro ku bakiriya kandi ikabangamira ubucuruzi. Mu kiganiro yagiranye na BBC News  umuyobozi mukuru wa Amazon, Andy Jassy, yavuze ko “iyi misoro igiye guteza igihombo ku masoko ya e-commerce, cyane cyane Amazon, bitewe no kwikorezwa igiciro cy’imisoro ku bicuruzwa byinjira.” Yongeyeho ko barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bagabanye ibyo bicuruzwa no gushaka ibisimbura bifite ububiko muri Amerika.

Umuyobozi mukuru wa Amazon Andy Jassy

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko iyi misoro ya Trump ishobora kugabanya inyungu za Amazon ku kigero kiri hagati ya miliyari $5 na $10 ku mwaka, bitewe n’uko isabwa kwishyura imisoro ku bicuruzwa byinshi byinjizwa. Ibi bishobora gutuma Amazon ifata icyemezo gikomeye hagati yo gukomeza guhatanira gutanga ibiciro bihendutse cyangwa kwibanda ku gucuruza ibikomoka imbere mu gihugu.

Perezida Trump we yavuze ko iyi gahunda igamije guteza imbere inganda n’umurimo imbere mu gihugu, avuga ko “Amerika igomba kwigira ku byo yikorera.” Yongeyeho ko iyi gahunda izagabanya umwenda Amerika ibereyemo ibindi bihugu nko mu bucuruzi, bityo bikazamura ubukungu bw’imbere mu gihugu.

Uko byagenda kose, uru ni urugamba rugiye kurangwa n’impaka hagati y’inzego za Leta n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi nk’uko byatangiye kugaragara hagati ya White House na Amazon. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ubukungu bavuga ko ingaruka z’iyi politiki zizatangira kugaragara mu gihe gito, by’umwihariko ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko no guhinduka kw’imikorere ya sosiyete zikomeye.

Ibi byose bikaba bibaye mu gihe ubuyobozi bwa Trump buri kongera kwerekana isura nshya y’ubucuruzi, ishingiye ku kwigira no kurengera amasoko y’imbere mu gihugu. Icyakora, ibibazo by’izamuka ry’ibiciro ku muturage usanzwe biracyari ihurizo rikomeye.

Trump n'umuvugizi wa White House


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...