Trump yasabye LeBron James gusaba imbabazi amushinja gusuzugura indirimbo yubahiriza Igihugu

Imikino - 23/10/2026 5:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yasabye LeBron James gusaba imbabazi amushinja gusuzugura indirimbo yubahiriza Igihugu

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye umukinnyi wa Basketball LeBron James gusaba imbabazi Abanyamerika, nyuma yo kumushinja gusuzugura igihugu ubwo baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu mbere y’umukino wa NBA.

Ibi byabaye mbere y’umukino wa mbere wa shampiyona ya NBA wa Philadelphia 76ers na New York Knicks wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026.

‎Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, LeBron James agaragara asa n’uwigana uko umuntu akina Golf, anigana uburyo atera umupira wa Basketball mu gihe umuhanzi yaririmbaga indirimbo yubahiriza Amerika, The Star-Spangled Banner.

‎Ibi byatumye Donald Trump amunenga, avuga ko ibyo yakoze byari ugusuzugura igihugu n’abagabo n’abagore baguye bakirwanirira.‎

‎Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga, Trump yagize ati: “Mu gihe baririmbaga indirimbo yubahiriza igihugu cyacu, LeBron James yasuzuguye Amerika!".‎

‎Yakomeje asaba uyu mukinnyi gusaba imbabazi abarwanyi n’intwari z’Abanyamerika baguye baharanira igihugu cyabo n’ibendera ryacyo.

‎Trump yongeyeho ko kuva mu ntangiriro atigeze yemera LeBron James, amwita umuntu uteye isoni, nubwo Kugeza ubu, LeBron James ntacyo yari yatangaza ku magambo ya Trump.

Televiziyo BBC yatangaje ko yasabye ibisobanuro uyu mukinnyi ibinyujije mu ikipe ya Philadelphia 76ers, inasaba iyi kipe kugira icyo ibivugaho.

‎Ntabwo ari ubwa mbere Donald Trump na LeBron James bagirana ibibazo bishingiye ku magambo n’imyumvire ya politiki. Cyane ko mu 2018, Trump yanenze ubwenge bwa LeBron James nyuma y’uko uyu mukinnyi avuze ko atazigera yicarana na we ngo baganire.‎

‎Muri uwo mwaka kandi, James yashinjaga Trump gutuma abantu bafite imyumvire y’ivangura ry’amoko barushaho kuyigaragaza ku mugaragaro badatinya.‎

‎Icyo give, LeBron yanenze amagambo ya Trump, amushinja kugira uruhare mu myitwarire y’abigaragambyaga bagabye igitero ku nyubako ya Kongere ya Amerika, ku wa 6 Mutarama 2021, ubwo bashakaga kuburizamo kwemeza intsinzi ya Joe Biden mu matora ya Perezida yo mu 2020.‎

‎Muri Nyakanga 2026, Trump yabajijwe guhitamo hagati ya LeBron James na Michael Jordan ku mukinnyi ukomeye kurusha abandi mu mateka ya Basketball. Yasubije ko ahitamo Jordan. ‎Yagize ati: “Nkunda gusa abantu bankunda.”

‎Muri Amerika, kuririmba cyangwa gucuranga indirimbo yubahiriza igihugu mbere y’imikino myinshi y’ababigize umwuga ni umuco umaze igihe.

Abakinnyi n’abafana baba bitezweho guhagarara mu gihe iririmbwa, igihe babishoboye, bakirinda ibikorwa bishobora kugaragara nk’aho bayisuzuguye.‎ ‎Icyakora, uyu muco wagiye uteza impaka za politiki mu bihe bitandukanye.

‎Mu 2016, Colin Kaepernick wahoze akina umupira w’amaboko wa American Football, yatangiye kwicara, nyuma aza gupfukama ku ivi rimwe mu gihe baririmbaga indirimbo yubahiriza Amerika. Yabikoraga mu rwego rwo kwamagana ihohoterwa rya polisi n’ivangura ry’amoko muri icyo gihugu.

‎Trump yamunenze bikomeye, ndetse aza kuvuga ko kuba Kaepernick atarabona indi kipe imusinyisha byari ikimenyetso cy’uko ibyo yakoze byagize ingaruka kuri we. Nyuma y’imyaka, Trump yaje koroshya imyitwarire ye, avuga ko uwo mukinnyi yari akwiriye guhabwa andi mahirwe yo gukina muri NFL.‎

‎LeBron James w’imyaka 41 ni we mukinnyi umaze gutsinda amanota menshi mu mateka ya NBA, aho arengeje amanota 40.000.

‎Uyu mukinnyi w’inararibonye yatwaye igikombe cya NBA mu makipe yose yakiniye mu rugendo rwe, agaragaza ubuhanga n’ubudahangarwa byamugize umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’uyu mukino.

Muri Nyakanga 2026, James yasinyanye na Philadelphia 76ers amasezerano y’imyaka ibiri, benshi bakaba bayafata nk’ashobora kuba aya nyuma mu rugendo rwe rwo gukina Basketball nk’uwabigize umwuga.

‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...