Mu gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo, Theo Bose Babireba yatangaje ko gahunda afite muri iyi minsi ari ugusubiramo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze za kera zakunzwe ariko akaba atakijyanye n'igihe ndetse izindi zikaba zitagiraga amashusho.
Theo Bosebabireba w'izina rikomeye mu Karere mu muziki wa Gospel yagize ati: “Mfite gahunda yo gukora amashusho y’indirimbo zanjye za Kera (karahanyuze), muri zo harimo iziyafite ariko akaba atakijyanye n'igihe tugezemo ndetse hakaba hari n'izitayafite".
Yavuze ko iyi ndirimbo ye "Mukunzi mwiza" ariyo ahereyeho kuri uyu mushinga kandi asaba abakunzi be kwitega ibyiza byinshi abafitiye kuko amaze iminsi mu nzu zitunganya umuziki akora ibihangano bishya byiganjemo ibizaba bigize Albumu ye nshya ari gutegura.
Theo Bosebabireba yatangaje ko inkunga yo gukora amashusho y'iyi ndirimbo "Mukunzi mwiza" yayihawe n'umufana we uba mu gihugu cya Uganda anaboneraho gushima abakunzi be bo muri iki gihugu bishyize hamwe bakamuha inkunga yo kuvuza umugore.
Ati: "Uyu muntu wanteye inkunga yo gukora amashusho y'iyi ndirimbo ni we watumye ngira igitekerezo cyo kuzakora n'izindi za karahanyuze zanjye kandi bizagenda neza uko ubushobozi cyangwa abaterankunga bazajya baboneka."
Theo Bosebabireba ukunzwe mu ndirimbo "Kubita utababarira" ni umwe mu baramyi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda, kandi ni umwe mu bantu bagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu no mukarere.
Mu 2006 ni bwo Theo Bosebabireba yatangiye gukoresha impano ye yo kuririmba, na n'ubu akaba agihagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana amazemo imyaka 19. Indirimbo ze ziryohera bensho kubera ubutumwa bwazo bwimbitse bushingiye ku guhumuriza ababaye, kubwira abantu ineza ya Yesu, kwihana, imbabazi no kubabarira.
Mu gihe amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, afite agahigo ko kuba amaze gukora indirimbo zirenga magana abiri.

Theo Bosebabireba yashyize hanze amashusho avuguruye y'indirimbo ye "Mukunzi mwiza"

Theo Bosebabireba yateguje gusubiramo amashusho y'indirimbo ze za kera
REBA HANO AMASHUSHO MASHYA Y’INDIRIMBO "MUKUNZI MWIZA" YA THEO BOSEBABIREBA
