Uramutse ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo kimukomereye aho umugore we Mushimyimana Marie Chantal arwaye uburwayi bw'impyiko kuva mu Ugushyingo 2024.
Amaze igihe akorerwa 'Dialyse' inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya. "Dialysis" ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza.
Mu buryo busanzwe, impyiko zikora akazi ko gukura imyanda mu maraso, kugenzura urugero rw’amazi n’imyunyu mu mubiri no gukora imisemburo, hormones, ifasha umubiri gukora neza. Iyo impyiko zananiwe gukora, amaraso yuzuramo imyanda. Dialysis ikoreshwa nk’“impyiko z’inyuma” kugira ngo iyo myanda ikurwemo, bigatuma umuntu akomeza kubaho.)
Umugore wa Theo Bosebabireba, Mushimyimana Marie Chantal, ubu ni bwo buryo bumufasha kubaho, kandi bwishyurwa ijana ku ijana, ntibukorana na mituweli. Icyakora, aramutse ahawe impyiko, yasubira mu buzima busanzwe. Kugeza ubu uzamuha impyiko yamaze kuboneka, hategerejwe ko ayishyirwamo.
Mu minsi yashize Theo Bosebabireba yavuze ko mu kwezi kumwe yishyura amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw) mu kwezi, akaba asabwa mu kwishyura serivisi zose harimo na diyalize. Yavuze ko ibi bimushyira mu madeni cyangwa bikamusaba ubufasha bw’abantu kugira ngo abone uko akomeza kuvuza umugore we.
Iyi ni yo mpamvu Urusengero rwitwa CityLight Foursquare Church ruherereye Kimironko ruyoborwa na Bishop. Prof. Fidele Masengo rwamuhaye Miliyoni 1 Frw mu rwego rwo kumufasha. Umugore w’umuyobozi warwo, Pastor Solange Masengo ni we wagize iki gitekerezo, itorero ricyakirana yombi.
Theo Bosebabireba yashimiye iri torero nyuma yo guhabwa aya mafaranga. Ati: ”Ndashimira iri torero, ndatekereza ko kuva igihe izi nkuru zagiriye hanze ni ryo torero rya mbere mpagazemo ‘mu mpere Imana amashyi kuba ari hano ntangiriye’. Ntabwo ari ubwa mbere nza hano nta nubwo ari ubwa kabiri”.
Yavuze ko asanzwe abizi ko iri torero rimukunda ariko atari azi ko ryamutekerezaho kuri uru rwego. Ati: ”Iri ni itorero nsanzwe nzi ko munkunda ariko ntabwo nari nzi ko muzantekerezaho kuri uru rwego mbishimiye Imana ndi imbere yanyu. Nshiye mu bintu bikomeye kugera ku rwego mwabonye biriya byatambutse ariko ubu nejejwe no kuba abantu baratekereje bataranamvugishije bakampamagara bangirira neza rero Imana ibahe umugisha.”
Theo Bosebabireba yahawe Miliyoni 1 Frw yo kwifashisha mu burwayi bw'umugore we