The Unit bahuje imbaraga na bakuru babo Bull Dogg, Diplomat na Green P bongera kunyura amatwi y'abakunzi ba Hip-hop

Imyidagaduro - 20/05/2025 3:14 PM
Share:
The Unit bahuje imbaraga na bakuru babo Bull Dogg, Diplomat na Green P bongera kunyura amatwi y'abakunzi ba Hip-hop

Abaraperi bagize itsinda The Unit aribo NP na B Drew bishimiye bikomeye gukorana na bakuru babo Bull Dogg, Diplomat na Green P, aho bongeye kugerera ku ngingo abakunzi b'injyana ya Hip-hop mu ndirimbo bise 'Legacy'.

NP na B Drew abaraperi babiri bagize itsinda rya The Unit, bagarukanye na Bull Dogg, Diplomat na GreenP bakorana indirimbo nshya bise 'Legacy'.

Iyi ni indirimbo igaruka ku biryo ibintu byazambye uko umuco ugenducika ndetse n'uburyo hasigaye hari umuziki ndetse n'imyitwarire y'abagize umuryango mugari idahwitse, bakaba bagerageza gukebura abantu ku buryo batekereza uko bazasiga isi ari nziza kurusha uko bayisanze.

Aba basore bagize bati:"Ikindi nuguhanura duhana tunabibutsa ko uko twaje nk'abahanzi turi inyenyeri zimurikira rubanda tukaba abigisha beza ba 'society', uko ibintu byazambye, tukabereka uburyo bikwiriye guhindurwamo binyuze mu nyandiko zacu nk’umusanzu wacu nkabahanzi."

NP na B Drew bavuga ko Bull Dogg, Diplomat na GreenP ari abaraperi bakuze bafana ndetse babakundishije umuziki by'umwihariko injyana ya Hip-Hop, gusa batunguwe 'ukuntu batabagoye ubwo babasabaga ko bakorana kandi ari abantu bafite amazina abyibushye muri muzika nyarwanda.

Bati:"Uko twahuje ntabwo byatugoye kuko bose ni abantu beza bishimira kuzamura no gushyigikira impano nshya. N'ubwo tutari bashya mu muziki ariko bicisha bugufi ntabwo batugoye ikindi kandi twabonye ari abahanzi n'abanditsi beza nk'ibisanzwe ariko by'umwihariko byanatewe n'indirimbo uburyo twayifuzagamo. Ikindi ababagabo ni abahanga, ni abaraperi beza u Rwanda rufite baduhesha ishema bityo rero gukorana nabo ni ishema rikomeye kuri The unit nka bakuru bacu baduharuriye inzira muri iyi njyana no muri muzika nyarwanda muri rusange."

NP na B Drew batangiye umuziki baba mu Karere ka Gicumbi aho umuziki wabo wagiye uhura n'ingorane nyinshi akenshi zishingiye ku bushobozi, nyuma baza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byabaye nk'ibibafasha nubwo bemeza ko buri kintu kigira ingaruka nziza n'imbi.

Indirimbo 'Legacy' ndetse n'izindi za The Unit zirimo nka Indi ntambwe bakoranye na Riderman n'izindi, wazisanga kuri YouTube Channel ya The Unite ndetse no ku zindi mbuga zicuruza imiziki.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LEGACY' YA THE UNIT, BULL DOGG, DIPLOMAT NA GREEN P

The Unit bavuga ko bakuru babo batabagoye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...