Nubwo
iyi ari yo ndirimbo ye ya mbere ashyize hanze, Gasana yavuze ko ayifata nk’iya
mbere n’iya nyuma kuri we, kuko adafite gahunda yo gukomeza uyu murongo wo
guhuriza abahanzi mu ndirimbo.
Iyi
ndirimbo yashyizwe ku isoko ku wa Kane, tariki 10 Nyakanga 2025, nyuma y’igihe
kinini Gasana amaze amenyerewe nk’ukoresha imbuga nkoranyambaga, ariko atari
azwi mu ruganda nyirizina rw’umuziki.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, The Real Gasana yasobanuye ko gukora indirimbo nk’iyi
bisaba umwanya munini n’ubushobozi, ibintu avuga ko bigoye ku muntu udafite
gahunda ihamye mu muziki.
Yagize
ati: “Ntabwo mbizi niba nzongera guhuriza abahanzi mu ndirimbo. Ntabwo ari
ukuvuga ko nakennye, ariko ntabwo nzi neza ko nzongera gukor indirimbo. Ariko
nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, nari nkeneye guhanga ikintu gishya
kugira ngo abantu bumve n’ibindi bishya.”
Yakomeje
avuga ko n’ubwo hari abandi bafite gahunda zo guhuriza abahanzi mu mishinga
nk’iyi, kuri we Natinatina ni umushinga wihariye kandi udasubirwaho ku giti
cye.
Ati:
“Sintekereza ko nzakomeza kubikora. Nimbona ikindi gihe, cyangwa se Imana
yabishatse twakongera tukabikora, ariko iyi ndayifata nk’iya mbere n’iya
nyuma.”
Gasana
yavuze ko yahisemo gukorana n’abahanzi bafite inyota yo kwigaragaza kurusha
abamaze igihe kinini, uretse Afrique uzwi nk’ufite uburambe mu muziki.
Yagize
ati: “Impamvu nabahisemo ni uko buri wese afite icyo ashaka kugeraho.
Nabahurije hamwe kugira ngo dukore indirimbo buri wese ayifata nk’ibihe
byihariye. Bose bari bafite ubushake, bitworohera rero mu ikorwa ry’iyi
ndirimbo.”
Yongeyeho
ko mu gihe cy’iyandikwa ry’indirimbo, hari abandi bantu barimo Diez Dolla,
Pamaa, Li John n’abandi bagize uruhare mu kuyinoza.
Gasana
yasobanuye ko atigeze aririmba muri iyi ndirimbo, ndetse ko atazi no kuririmba,
bityo ko atari we muhanzi. Yavuze ko kwinjira muri uyu mushinga bitari
ibijyanye n’inzozi ze nk’umuhanzi, ahubwo byari uburyo bwo gutanga umusanzu mu
kuzamura impano nshya no kugaragaza indi sura nshya ku mbuga nkoranyambaga.
Avuga
ati “Ubundi niko nabiteguye. Naravuze nti reka nkore indirimbo hanyuma nkore
uko nshoboye nyimenyekanishe, ndebe uko abantu bayakira. Ariko cyereka niba
biba ubushake bw’abantu, sinari mfite gahunda yo gukomeza muzika.”
Yakomeje
avuga ko afite umwuga wihariye yize, aho yasoreje amasomo ye muri Kaminuza mu
bijyanye na Engineering (ubwubatsi), mbere y’uko yinjira mu rugendo rwo
gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’urubuga rwo gutambutsaho ibitekerezo
n’imishinga yihariye.
Gasana
yavuze ko indirimbo ‘Natinatina’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer
Booster, inonosorwa mu buryo bwihariye na Bob Pro. Avuga ko uyu mushinga ari
umwe mu bintu yakoze n’umutima we wose, ariko ko udasobanuye ko agiye kwinjira
mu muziki nk’umuhanzi.
Yasoje
avuga ko abashoboye bakwiye gukomeza kuba ku isonga, ariko na none n’abakoresha
imbuga nkoranyambaga nk’uko abikora, bakwiye gutekereza ku mishinga ifite inyungu
n’icyerekezo.
The
Real Gasana ari kumwe n’abahanzi yahurije mu ndirimbo ‘Natinatina’ ifite iminota 4 n'amasegonda 18
The Real Gasana yavuze ko adafite gahunda yo gukomeza guhuriza mu ndirimbo abahanzi
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘NATINATINA’ THE REAL GASANA YAHURIJEMO ABAHANZI
BANYURANYE