Gusoza umwaka hifashishijwe ibitaramo ni imwe mu nzira zitanga ibyishimo bisendereye ku baturage kuko bibaha amahirwe yo kwibagirwa imihangayiko y’umwaka ushize, bakishimira umunezero, umuziki n’imbyino bibahuza nk’abantu basangiye umuco n’igihugu. Ni umwanya wo kuruhuka mu mutwe no mu mutima, abantu bakakira umwaka mushya bafite icyizere n’akanyamuneza.
Ibyishimo bituruka muri ibi bitaramo bigaragarira mu bumwe n’ubusabane byiyongera hagati y’abantu. Ababyeyi, urubyiruko n’abakuze bahurira ahantu hamwe, bakizihiza ubuzima, bagasangira ibyishimo mu mutekano no mu bwisanzure. Umuziki n’ibirori bituma abantu bongera kwegerana, bagasubirana imbaraga n’icyizere cyo gukomeza kubana neza mu mwaka mushya.
Byongeye kandi, gusoza umwaka mu bitaramo bigira uruhare mu guteza imbere umuco n’ubukerarugendo, bigaha n’abahanzi n’abategura ibirori n'ibitaramo urubuga rwo kugaragaza impano zabo. Ibi bituma umujyi ugira ubuzima, bikongera akazi n’ubukungu, bikanatanga ishusho nziza y’igihugu. Si ibyishimo gusa, ahubwo ni n’ishoramari mu bumwe, umuco n’iterambere rusange.
Mu mpera z'umwaka wa 2025 no ku munsi wa mbere w'umwaka wa 2026, mu Rwanda habaye ibitaramo bikomeye. Mu mihanda ya Kigali byari urujya n'uruza aho wabonaga benshi bishimiye cyane iminsi mikuru, bikaba byaragaragariye mu kwirabira ibitaramo, gusohokana no gutemberana n'inshuti, guhana impano n'ibindi.
Abakristo baririye iminsi mikuru mu nsengero! Abemera Imana na bo ntibatanzwe mu minsi mikuru, kuko bitabiriye amateraniro mu nsengero zitandukanye bashima Imana yabarinze mu mwaka ushize, banayisaba kubayobora no kubarinda mu mwaka mushya bagiyemo wa 2026, bawutangira mu masengesho n’ishimwe.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yagaragaje ishimwe ryuzuye umutima we ku bw'ibitaramo byafashije Abanyarwanda kuryoherwa n'iminsi mikuru. Yavuze ko mu gihe iminsi mikuru irangiye, abantu bagasubira mu mirimo isanzwe, abana bagasubira ku mashuri, ubuzima na bwo bugasubira mu murongo wabwo wa buri munsi, "umutima wanjye wuzuye ishimwe n’ibyishimo".
Ati: "Ndashimira cyane Abanyakigali bose bagaragaje kwitabira ibirori, bakabyishimira mu buryo buboneye, no kugaragaza urukundo rw’ibyishimo, umuco n’ubumwe. Muri iyi minsi mikuru, Kigali yerekanye ko iri kugera ku rundi rwego: umujyi ufite ubuzima, utekanye kandi wuzuyemo ibyishimo".
Yagaragaje bimwe mu birori byamunyuze avugamo ibitaramo "KigaliCountdownFest" byamaze iminsi 10 bibera kuri Kigali Convention Center [KCC Roundabout], gucana igiti cya Noheli [Radisson Blu Christmas Tree Lighting] mu birori byabereye kuri Radisson Blu Hotel, ibirori byo kurasa umwaka byabereye kuri Pele Stadium na Canal Olympia,..
Yakomeye amashyi kandi ibitaramo bikomeye birimo "The NU-Year Groove" igitaramo cya The Ben na Bruce Melodie cyabaye kuwa 01 Mutarama 2026 muri BK Arena, n'igitaramo gikomeye umuraperi nyarwanda Kivumbi King ndetse Mavado na Shenseea bo muri Jamaica bandikiyemo amateka cyabereye muri BK Arena kuwa 03 Mutarama 2026 - cyatewe inkunga na SKOL.
Uyu muyobozi yanashimye igitaramo "Icyambu4" cy'umuramyi Israel Mbonyi cyafashije ibihumbi by'Abakristo kwizihiza Umunsi mukuru wa Noheli - Ivuka rya Yesu Kristo, kikaba cyarabereye muri BK Arena aho uyu muhanzi yanditse amateka yo kuzuza iyi nyubako ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Emma Claudine wanabaye umunyamakuru ukomeye mu Rwanda ndetse akaba azirikanwa nk'uwashyize itafari ku iterambere ry'umuziki nyarwanda aho ari mu batangije ibihembo bya Salax Awards, yakomeje ati: "Umujyi wose wari wuzuye imbaraga n’akanyamuneza. Aho hose [ibi bitaramo] byabereye hari huzuye. Buri mwanya wari ufite igisobanuro. Kumwenyura kwa buri muntu kwatwibutsaga impamvu iki gikorwa ari ingenzi".
Emma Claudine yashimiye kandi byimazeyo abacuruzi, abahanzi, abagize urwego rw’ubuhanzi n’itangazamakuru, abategura ibirori n’abafatanyabikorwa bose bagize icyizere, bagashora imari kandi bagatanga umusaruro mwiza wo gutanga ibyishimo ku banyarwanda.
Ati: "Muri kubaka umujyi aho guhanga udushya bitera imbere, amahirwe akiyongera. Ku giti cyanjye, numva nishimiye cyane, mfite ishimwe ryinshi kandi niteguye gukomeza gukora kurushaho, kuko #KigaliYacu ikwiye serivisi nziza kandi zihambaye."
Mu bindi bitaramo bikomeye atagarutseho byatanze ibyishimo bisendereye ku Banyarwanda mu gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, harimo igitaramo Kitoko na Davis D bakoreye mu Karere ka Rubavu, cyateguwe na Alpha Entertainment. Cyabaye kuwa 25-26 Ukuboza 2025.


The Ben yanditse amateka mu gitaramo yatumiyemo Bruce Melodie


Bruce Melodie mu gitaramo yahuriyemo na The Ben ku munsi mukuru w'Ubunane

Israel Mbonyi yafashije abakristo kuryoherwa na Noheli y'umwaka wa 2025

Shenseea wizaniye ababyinnyi babiri n'abandi bo mu Rwanda bakoreshejwe, yishimiwe n'imbaga yari muri BK Arena

Mavado wo muri Jamaica ari mu bafashije abanyarwandea gutangira neza umwaka wa 2026

Umuraperi Kivumbi King yakuriwe ingofero muri iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL
Byari ibyishimo bisendereye ku banyarwanda babashije kwitabira ibi bitaramo

Emma Claudine yakuriye ingofero ibitaramo byasusurukije Abanyarwanda mu minsi mikuru
