Nyuma y’icyo gikorwa, uyu munyapolitiki yahamagaye mu kiganiro cyanyuraga kuri YouTube maze abwira uwari ukiyoboye ko ari we warashe uwo muyobozi. Polisi yamushinje ubwicanyi bwateguwe n’ibindi byaha bikomeye.
Ibyabaye byabaye ku wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2026, ku biro by’Urwego rw’Ubuyobozi bw’Intara ya Nonthaburi, mu gace kari hafi ya Bangkok.
Umuyobozi w’uru rwego, Pol Col Thongchai Yenprasert, wari ushinzwe ubuyobozi bw’Intara ya Nonthaburi kandi akaba yarahoze ari umupolisi ufite ipeti rya colonel, yarashwe arakomereka bikomeye. Yajyanywe kwa muganga ariko aza gupfa. Umushoferi we na we yakomerekeye muri icyo gikorwa.
Polisi ivuga ko Chalong Riewraeng, wahoze ahagarariye Nonthaburi mu Nteko Ishinga Amategeko, ari we ukekwaho kurasa Thongchai. Nyuma y’amasaha make, Riewraeng yishyikirije polisi, bituma atabwa muri yombi kugira ngo akorweho iperereza.
Inkuru dukeha ikinyamakuru BBC News ivuga ko, ikintu cyatumye iyi nkuru ikwirakwira cyane ni uburyo uyu wahoze ari umudepite yaje kuvuga ku byabaye.
Nyuma yo kurasa Thongchai, Riewraeng yahamagaye mu kiganiro cyanyuraga kuri YouTube, ahamagara umusesenguzi wa politiki n’umunyamakuru Anchalee Paireerak.
Mu kiganiro, uyu mugabo yabwiye uwari uyoboye icyo kiganiro ko ari we warashe Thongchai. Ibyo byatunguye cyane uwari uyoboye ikiganiro, maze amushishikariza gushyira hasi igikoresho yari afite no kutagira undi muntu agirira nabi, mu gihe polisi yari itangiye kumushakisha.
Ibi byatumye mu buryo budasanzwe iyi nkuru y’icyo gikorwa ikwirakwira vuba ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma yo gufatwa, amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko Riewraeng yavuze ko hari amakimbirane ajyanye n’amafaranga yari afitanye na Thongchai.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nonthaburi, Major General Dejrapee Kongdee, yavuze ko ukekwaho icyaha yavuze ko Thongchai yari afite umwenda ataramwishyura.
Amakuru amwe avuga ko ayo mafaranga ashobora kuba yageraga kuri miliyoni 11 za baht, ariko polisi ntiyari yatangaza ku mugaragaro umubare w’amafaranga yari amurimo.
Amakuru mashya yatangajwe na Bangkok Post avuga ko polisi yamushinje ubwicanyi bwateguwe hamwe n’ibindi byaha bikomeye bifitanye isano n’icyo gikorwa.
Nyuma y’aho, Riewraeng yagejejwe mu rukiko, aho urukiko rwanze kumurekura by’agateganyo, ndetse ntiyemererwe gutanga ingwate ngo arekurwe. Nyuma y’ifatwa rya Riewraeng, havutse n’impaka ku buryo polisi yamufashe.
Thai PBS yatangaje ko polisi yirinze kuvuga ko yahaye uyu wahoze ari umudepite ubufasha bwihariye kubera kuba yarigeze kuba umunyapolitiki, mu gihe Minisitiri w’Intebe Anutin Charnvirakul yari yabajije ibibazo ku buryo abapolisi bakemuye ikibazo.
Ibi byongeye gushyira uru rubanza mu ruhame, kuko rureba umuntu wahoze afite umwanya ukomeye muri politiki ndetse n’umuyobozi wo mu nzego z’ibanze wishwe.
Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye amakimbirane hagati y’aba bagabo, uko igikorwa cyagenze n’impamvu nyazo zatumye ibintu bigera kuri uru rwego.
