Thailand: Umukobwa w’imyaka 19 yafatiwe ku kibuga cy’indege afite utunyamasyo 30

Utuntu nutundi - 30/04/2026 10:02 AM
Share:

Umwanditsi:

Thailand: Umukobwa w’imyaka 19 yafatiwe ku kibuga cy’indege afite utunyamasyo 30

Thailand, ubuyobozi bwatangaje ko ku wa 28 Mata 2026, umukobwa w’imyaka 19 ukomoka muri Taiwan yafatanywe utunyamasyo 30 two mu bwoko bwa Indian Star, atunyujije ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Suvarnabhumi i Bangkok.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Bangkok Post ivuga ko abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege bamuketse bitewe n’uko yagendaga asa n’ufite ubwoba, ndetse yikekakeka, yitwara bidasanzwe, ubwo yari agiye gufata indege ya VietJet Air nimero VZ568 yerekeza i Taipei.

Iperereza ryagaragaje ko uyu mukobwa yari yafashe utu tunyamasyo, adufungirana muri kasete kugira ngo tutanyeganyega tukamuteza abantu, maze adushyira mu mifuka y’imyenda, hanyuma ayihambira ku mubiri kugira ngo abashe kujijisha, no kurenga ku bashinzwe gasutamobatamufashe.

Mu isaka ryakozwe, basanze afite utunyamasyo 30, aho 29 twaru tukiri tuzima, akandi kamwe kapfuye. Agaciro katwo ku isoko rya magendu kagereranywa n’amadolari ibihumbi 9, angana na 13,133,191 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukobwa akurikiranyweho kurenga ku mategeko arimo iryita ku kurengera inyamaswa (Wildlife Conservation and Protection Act), irigenga gasutamo (Customs Act), ndetse n’irikumira ikwirakwiza ry’indwara z’amatungo (Animal Epidemics Act), kubera kohereza inyamaswa mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugerageza guca mu rihumye inzego z’umutekano.

Utunyamasyo 29 twabonetse tukiri tuzima twahise dushyikirizwa inzego zishinzwe kurengera inyamaswa kugira ngo twitabweho ndetse tunifashishwe nk’ibimenyetso mu iperereza. Ubuyobozi bwatangaje ko hakomeje gukorwa iperereza harebwa niba uyu mukobwa hari abandi bantu baba bakorana, bihishe inyuma yo kwiba inyamaswa mu buryo bwa magendu.

Thailand izwi nk’icyambu gikomeye ginyurwamo n’abacuruza inyamaswa mu buryo bwa magendu, cyane cyane iziri mu kaga ko gushira zikazimira burundu, zigurishwa ku isoko ry’ibanga muri Aziya.

Utunyamasyo two mu bwoko bwa Indian Star tortoises turi mu nyamaswa zirindwa ku rwego mpuzamahanga binyuze mu masezerano ya CITES, kandi Ishami mpuzamahanga rishinzwe kubungabunga ibidukikije (IUCN) rishyira ubu bwoko mu cyiciro cy’inyamaswa ziri mu kaga ko kuzimira ku isi, bitewe n’ubucuruzi bwazo nk’amatungo adasanzwe (exotic pets).


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...