Teta Joyce ni umwana wa Prof. Bishop Masengo, uri kuminuza mu bijyanye n'ubucuruzi no gucunga imishinga mu ishami rya "Business Administration, Project Management" muri DeVry University iherereye muri Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavukiye mu Rwanda, aba ari naho akurira hamwe n'umuryango we.
Ni umushabitsi w’umuhanga mu gutegura adategwa ibikorwa by'ubushabitsi, akaba azwiho gukunda Imana no gushishikarira umurimo wayo. Ubu yinjiye mu rugendo rushya rwo gutegura ibitaramo bya Gospel binyuze muri JT Events, kompanyi yashinze kubera urukundo n’icyerekezo afite mu murimo w’Imana.
Mu kiganiro na inyaRwanda, Teta Joyce yavuze ko igitekerezo cyo kwinjira muri ubu bushabitsi cyaje muri we nyuma y'uko abonye ko mu Rwanda hakiri abantu bake bakora umurimo wo gutegura ibitaramo bya Gospel mu buryo bwa kinyamwuga. Ati: "Igitekerezo cyaje kubera ko nabonaga ko dufite abantu bacye cyane bakora ibyo nkora kandi numva mfite urukundo rwabyo cyane".
Ku ntego ze, yavuze ko icy’ingenzi ari ugufasha mu ivugabutumwa binyuze mu bitaramo biteguye neza, bigashyira imbere ubutumwa bwiza na cyane ko bazajya babitegura bagendeye ku ndangagaciro za Gikritso. Ati: "Intego ni uko tuvuga ubutumwa bwiza tukabona abantu bakizwa kubera JTevents, kandi aho Imana ishaka ko ngera ni ho nzagera ariko iyerekwa mbona tuzagera kure ".
Teta ahamya ko kuba aba muri Amerika ku mpamvu z'amasomo byamufashije kubona neza uburyo ibikorwa bya Gospel bikorwa mu bihugu byateye imbere. Yagize ati: "Yego [kuba] muri Amerika nahakuye igitekerezo kuko abategura ibitaramo by'abahanzi ba Gospel n'abo bakorana nabo bose ni abakristo, n'ab'isi [abategura ibikorwa bya secular] bakagira ababo".
Mu byo bakora harimo ibikorwa binyuranye mu nsengero, gutegurira umuntu ubukwe, ibirori by'isabukuru y'amavuko, kwakira abantu mu birori bitandukanye (Protocol), gucuruza amatike y'ibitaramo, gushakira ubishaka wese abashyushyarugamba, gushakira abantu bafite ibirori urubyiruko rubyinira Imana, ibijyanye n'amafoto n'amashusho n'ibindi.
Uruhare mu gukora imirimo no guteza imbere urubyiruko
Teta avuga ko kompanyi ye izarema imirimo myinshi, by’umwihariko ku rubyiruko rutari rufite amahirwe yo kwigaragaza. “Yego, amahirwe y'akazi arahari kandi aziyongera. Ndashaka ko JT Events iba urubuga rw’urubyiruko rwinshi rufite impano.”
Ku nama aha abandi bana b’abakobwa n’urubyiruko muri rusange rufite inzozi zo kwikorera, uyu mukobwa ukiri muto ariko w'iyerekwa ribyibushye yagize ati: “Inama nagira umu jeune ni uko ibyo atekereza yabikora. Nothing is impossible [nta na kimwe kidashoboka]. Ugomba gutangira aho uri, uko uri.”
Joyce Teta, umukobwa wa Prof. Bishop Fidele Masengo na Pastor Solange Masengo bayobora CityLight Foursqaure Church, yashimangiye ko ababyeyi be, bamubereye isoko y’inyigisho n’ubutwari. Ati: “Icyo mbigiraho ni uko batigeze bava ku nzozi zabo. Bakoze umurimo w’Imana babikunze kandi batwigisha gukunda Imana no kuyikorera. Ni isomo rikomeye mu rugendo rwanjye.”

Teta yashinze kompanyi yubakiye ku ndangagaciro za Gikristo
Teta avuga ko kompanyi ye izarema imirimo myinshi, by’umwihariko ku rubyiruko rutari rufite amahirwe yo kwigaragaza
Teta Joyce yinjiye mu gutegura ibitaramo bya Gospel nk'umusanzu we mu ivugabutumwa
