Ubukwe
bw’aba bombi buteganyijwe kuba ku tariki ya 10 Mutarama 2026, bukabera mu
Intare Conference Arena.
Ibirori
bya “Bridal Shower” bya Tessy byabaye ku wa 14 Kamena 2025, bibera kuri Meze
Park i Kinyinya mu Mujyi wa Kigali. Ni ibirori byari byitabiriwe n’inshuti
n’abo mu muryango we, barimo umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza
Imana Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi, umunyamakuru wa Capital FM,
Blandy Star, akaba n’inshuti ya hafi ya Tessy, ndetse n’abandi batandukanye.
Muri
ibi birori, Tessy yahawe impano zitandukanye ndetse n’impanuro zizamugirira
akamaro mu rugendo rushya rw’ubuzima bw’urugo agiye gutangira hamwe n’umukunzi
we, umuraperi Shizzo, wamamaye mu ndirimbo zinyuranye.
Tessy
yari ari kumwe kandi na ‘Marraine’ we, Erika, wamubaye hafi muri ibi birori
byihariye. Ubutumire bw’ubukwe bw’aba bombi bugaragaza ko ibirori byose
bijyanye n’ubukwe bwabo bizabera mu Intare Conference Arena, birimo gusaba no
gukwa, gusezerana imbere y’Imana, ndetse no kwakira abatumiwe.
Ni
urugendo rushya Tessy na Shizzo biteguye gutangira, mu byishimo no mu cyizere
cy’ejo hazaza heza.
Mu
bindi bihugu, cyane cyane mu Burayi, Amerika, Asia no mu bihugu bimwe bya
Afurika byateye imbere mu myidagaduro, ibirori bya “Bridal Shower” bigira
umwihariko wabyo.
Bridal
Shower igamije cyane gutegurira umugeni ubuzima bw’urugo. Impano zitangwa
akenshi zirimo: Ibikoresho byo mu gikoni (amasafuriya, amasahani, blender
n’ibindi). Ibikoresho byo mu cyumba cy’abashakanye (amashuka y’ibitanda,
imyenda y’igitanda, décor). Impano z’amasuku n’ibikoresho by’isukum cyangwa se
ikarita z’amafaranga cyangwa ‘gift cards’.
Mu
mico myinshi, Bridal Shower yitabirwa n’abagore gusa, cyane cyane: Inshuti za
hafi z’umugeni, abavandimwe b’igitsina gore n’abakobwa bazaherekeza umugeni
(bridesmaids).
Umugeni
aba ari igicumbi cy’ibirori, kuko: Yambara
imyambaro idasanzwe (akenshi yera cyangwa ifite ijambo “Bride”), ahabwa
amagambo y’impanuro n’urukundo, kandi afotorwa cyane, hakoreshwa “décor”
igaragaza ko ari we witegurwa.
Abagore
bakuru cyangwa abashakanye bafite uburambe batanga: Inama z’urukundo, uburyo
bwo kubaka urugo rukomeye, no guhangana n’ibibazo by’ingo mu bwumvikane.
Mu
byishimo n’urukundo, Tessy yasezeye ku bukumi mbere yo kwinjira mu rugendo
rushya rw’urugo na Shizzo

Ab’inshuti
n’abo mu muryango bahuriye i Kinyinya, bashyigikira Tessy mu birori bya “Bridal
Shower”


Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Tonzi yashyigikiye 'Tessy'

Umunyamakuru wa Capital FM, Blandy Star akaba n'inshuti y'akadasohoka ya 'Tessy' yamushyigikiye ku munsi udasanzwe mu buzima bwe



Ibyishimo
by’umugeni witegura kurushinga: Tessy yakiriwe mu birori byuzuye urukundo
n’impanuro

Kamarebe Nailla, usanzwe ari gafotozi wa Isango Star Radio/Tv [Uri ibumoso] ari kumwe na 'Tessy' witegura ubukwe tariki 10 Mutarama 2025

Ntambara Jacky, umugore wa Clapton Kibonge ni umwe mu bitabiriye ibirori bya "Bridal Shower" bya 'Tessy' witegura kurushinga


Erika,
Marraine wa Tessy, yamubaye hafi muri ibi birori byamwerekaga urukundo
n’inkunga


Mbere
ya 10 Mutarama 2026, Tessy yahawe impano n’impanuro zizamugirira akamaro mu
buzima bw’urugo

‘Bridal
Shower’ ya Tessy yabaye umwanya wo gusangira ibyishimo no kwitegura urugendo
rushya rw’ubuzima



Mu
mwambaro w’umugeni n’akanyamuneza ku maso, Tessy yishimiye intambwe nshya igiye
gutangira
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SHIZZO AFROPAPI YAKORANYE N'UMURAPERI BUSHALI
