Umuhanzikazi Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, avuga ko atigeze agira umukunzi mu buzima bwe, kuva akivuka kugeza ku myaka ye 29. Ibi yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana na Chinasa Anukam kuri YouTube mu kiganiro cyitwa “Is the seat taken ".
Uyu muhanzikazi wahawe igihembo cya Grammy inshuro ebyiri, yatangaje ko atigeze agira umukunzi w'ukuri, ariko ngo yagize umuntu bita wo kumukemurira utubazo "mini boyfriend".
Umukobwa wahogoje benshi mu bikomerezwa Tems yagaragaje umwihariko we asobanura ko "mini boyfriend" atari umukunzi usanzwe, ahubwo ari umuntu mufitanye ubucuti budakomeye, aho mukorana ibikorwa by’abakundana ariko mwemera ko nta rukundo ruhari rujyanye n'ubuzima bw’abakundana.
Uyu "mini boyfriend" ntabwo asabwa kuba umukunzi wa burundu, ahubwo ni umuntu mufitanye umubano ufite ishusho y’urukundo, ariko mwemera ko mutari ku rwego rwo kuba abakundana by'ukuri.
Iyi mvugo y’umuhanzikazi Tems yaje mu gihe amaze iminsi mike ashimwa ku isi hose nyuma yo gutsindira igihembo cya Grammy cya kabiri muri uyu mwaka wa 2025, aho yegukanye igihembo cya "Best African Music Performance", akaba yarahaye ishema rikomeye ku gihugu cye cya Nigeria ndetse na Africa muri rusange.
Iyi nkuru yaje gutangaza benshi, kuko Tems, nyuma yo kugaragaza ko atigeze agira umukunzi w’ukuri, ari umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Afrobeat kandi agakundwa na benshi ku isi. Ibi bitanga isomo ku rubyiruko rw’iki gihe rwibaza ku myumvire y’urukundo n’uburyo bugezweho bwo kwishimira ubuzima bw’abakundana.

Umuhanzikazi Tems w'imyaka 29 aherutse gutwara igihembo cya Grammy