Muri Mutarama uyu mwaka, mu bushakashatsi bwakozwe ku baturage barenga 18,500 baturuka mu mijyi itandukanye ku isi, Cape Town yo muri Afurika y’Epfo ni yo yaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rusanzwe rureba abantu b’ingeri zose, ikurikirwa na Bangkok, New York na Melbourne. Ariko iyo barebye ibisubizo by’abari munsi y’imyaka 30 gusa [Gen Z], urutonde rwarahindutse cyane.
Mu rubyiruko, Bangkok yo muri Tayilande ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu 2025, kubera ibyishimo by’abayituye, ubukungu buyoroheye, ndetse no kuba ahantu heza ho gukorana ubucuti bushya. Ni na wo mujyi wongeye kwigaragaza nk’ahantu hakomeye mu rwego rw’umuco n’ubwiza, ufite n’ibimenyetso by’amateka bikomeye nka Wat Arun na Grand Palace.
Melbourne yo muri Ositaraliya iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’urubyiruko, ikazamuka imyanya ibiri ugereranyije n’urutonde rusanzwe. Abasaga 96% b’urubyiruko bashimagije umuco n’ubugeni bwayo, naho 90% bavuga ko ubuzima bwaho ari “bwiza cyane” cyangwa “butangaje”.
Iyo mijyi inafite umuhanda Time Out yise uw’ubukonje kurusha iyindi muri 2024, Melbourne High Street, uzwiho resitora nziza, utubari twihishe, ahaberamo ibitaramo by’umuziki n’amaduka yihariye.
Cape Town iza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa Gen Z, irushaho gushimwa kubera ubwiza bwayo butagereranywa — bayireba bayisanisha na Table Mountain — ndetse no kuba ahantu hakunze kugurirwa ibintu bihendutse nijoro. Abasaga 75% bavuga ko gusohokera mu tubari no kunywa ari ibintu bihendutse cyane.
New York iri ku mwanya wa kane, yemejwe n’urubyiruko rwaho nk’umujyi ushimishije kurusha indi hose, ikaba izwiho uburyo bworohereza kugenda n’amaguru no ku buzima bw’ijoro bwaho butagira iherezo.
Copenhagen yo muri Danemarke yavuye ku mwanya wa 10 ku rutonde rusanzwe igera ku mwanya wa 5 ku rutonde rwa Gen Z. Izwiho guha agaciro ibiryo byiza, abantu beza no kwita ku bandi, kandi abasaga 50% b’urubyiruko bavuga ko kuhakundanira ari ibintu byoroshye.
Barcelona iza ku mwanya wa 6 ku rutonde rwa Gen Z (nubwo ku rusanzwe iri ku wa 17), ikaba izwi ku buzima bw’ijoro bwaho bwiza no kuba imwe mu mijyi itandukanye mu moko kandi ikaba yihanganira bose. Abasaga 77% b’urubyiruko bayo barabishimangiye.
Edinburgh iri ku mwanya wa 7, ikundwa kubera abayigendamo bashobora kuyitemberamo n’amaguru, kugira uduce twuje ibimera, n'ubushobozi bwo kwegera ibidukikije.
Umurwa mukuru wa Mexique, Mexico City, uri ku mwanya wa 8 ku rutonde, ukaba uwa kabiri ku isi mu mijyi itwara amafaranga make ku rubyiruko—ukurikira Bangkok—kandi ukaba uwa kane mu guha abantu ibyishimo muri 2025.
London iri ku mwanya wa 9 nubwo idakundwa cyane ku giciro cyaho, irashimwa cyane ku muco n’ibikorwa byinshi bitangirwa ubuntu.
Shanghai yaje umwanya wa 10, izwi nk’umujyi wa sinema aho buri wese asa n’umukinnyi nyamukuru, ikaba yihariye mu kuba igezweho, ifite ubwikorezi rusange bugezweho cyane (96% barabushima) kandi itanga ibyishimo ku baturage bayo (84% barishimye kubayo).
Bangkok yo muri Tayilande ni yo yegukanye umwanya wa mbere mu 2025 mu mboni z'urubyiruko
Melbourne yaje ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikundwa cyane n'urubyiruko
Cape Town yo muri Afrika y'Epfo yaje ku mwanya wa gatatu
Mu mijyi ikundwa cyane n'aba Gen Z harimo na New York yashyizwe ku mwanya wa kane
Ku mwanya wa gatanu hari Copenhagen. Urubyiruko rwinshi ruvuga ko ari umujyi w'agahebuzo ku bijyanye n'urukundo
Ba mukerarugendo benshi b'urubyiruko bakunda cyane umujyi wa Barcelona, waje ku mwanya wa 6
Edinburgh, umujyi urangwa n'amafu menshi kubera ibidukijije biwuzengutse
Mexico yaje ku mwanya wa 8 mu mijyi iryohera cyane aba Gen Z
Iyo bigeze ku muco no kubona ibiryo, London ikurirwa ingofero n'urubyiruko. Yaje ku mwanya wa 9
Shanghai yo mu Bushinwa yaje ku mwanya wa 10 mu mijyi yirahirwa n'urubyiruko
AMAFOTO AGARAGAZA BANGKOK YAJE KU MWANYA WA MBERE MU MIJYI IKUNDWA CYANE N'ABA GEN Z