Teddy Gacinya yitabye Imana nyuma yo kurwara kanseri y’ibere yari amaranye igihe. Urupfu rwe rwagize ingaruka zikomeye ku bakunzi b’imikino, by’umwihariko abakinnyi bakinnye cyangwa banyuze muri AS Kigali Women Football Club, ikipe yayoboye mu gihe cy’imyaka irenga 10.
Yatangiye kuyobora AS Kigali WFC mu 2009, akomeza kugeza mu 2022 ubwo yasimburwaga na Twizeyeyezu Marie Josée. Muri icyo gihe, yayifashije gutwara ibikombe 10 bya shampiyona, ibintu byatumye yubahwa cyane nk’umwe mu bagore bayoboye neza ikipe y’abagore mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Teddy Gacinya ntiyari azwi gusa mu mupira w’amaguru, ahubwo yanayoboye Ishyirahamwe ry’umukino wa Netball mu Rwanda, agaragaza ubushobozi n’ubwitange mu guteza imbere siporo y’abagore.
Urupfu rwa Teddy Gacinya ni igihombo gikomeye ku muryango mugari wa siporo y’u Rwanda. Azahora yibukwa nk’intwari itaracogoye mu rugamba rwo guteza imbere umukino w’abagore.