Iyo nkunga yayitanze ku wa Gatanu w'iki Cyumweru, nyuma y’uko ku rubuga rwa Instagram hasohotse ubutumwa bugaragaza ko Lilah yifuzaga ko Swift “aba inshuti ye magara.”
Kubera urukundo akunda uyu muhanzi, undi mwana urwaye kanseri yatangiye kugurisha udushumi tumeze nk’utwambarwa n’abafana ba Swift mu bitaramo bye bya Eras Tour, kugira ngo akusanye inkunga yo gufasha Lilah n’umuryango we uri mu bibazo byo kwishyura ibitaro.
Indwara y'ubwonko ya Lilah yamenyekanye kuva afite amezi 18 gusa. Swift ni we uri ku isonga mu batanze inkunga nini kuri GoFundMe, ndetse yashyizeho ubutumwa bugaragaza urukundo n’impuhwe aho yanavuze ko amukunda.
Nyuma y’iyi nkuru, abakunzi ba Swift batangiye gutanga inkunga ya $13, umubare akunda cyane, mu rwego rwo kwifatanya mu gufasha uyu muryango.
Swift azwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu ibanga. Umwaka ushize, yatanze $250,000 ku kigo cy’uburezi Operation Breakthrough giherereye i Kansas City, muri Kamena 2024 yasuye abana barwaye mu bitaro bya Florida, arabaganiriza baranifotoza.
Mu Ukwakira 2024, uyu muhanzikazi yatanze kandi inkunga ya $5 miliyoni yo gufasha abarokotse umuyaga wa Hurricane Milton na Helene, atabishyize ku karubanda, nk’uko yabigenje no mu gufasha Lilah.
Swift arashimirwa umutima w'ubugiraneza umuranga
Lilah ukunda cyane Swift yeretswe urukundo n'uyu muhanzikazi w'icyamamare ku Isi
Swift akunze gukora ibikorwa by'urukundo bitandukanye, hano yari yasuye abana barembeye mu bitaro