Tanzania yimuye ibizamini bya Leta kubera impungenge za El Niño

Uburezi - 28/09/2026 7:23 AM
Share:
Tanzania yimuye ibizamini bya Leta kubera impungenge za El Niño

Guverinoma ya Tanzania yahinduye ingengabihe y’ibizamini bya Leta byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, kubera impungenge z’imvura nyinshi ishobora guterwa na El Niño.

Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Uburezi, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Wanu Hafidh, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku iteganyagihe ryerekana ko El Niño izakomeza kwiyongera muri Tanzania, ikaba ishobora kugera ku rwego rwo hejuru mu Ugushyingo no mu Kuboza 2026.

Ibi byatumye ibizamini bimwe byimurwa bikajya gukorwa mbere y’amatariki byari biteganyijweho, mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’imvura nyinshi n’imyuzure.

Ibizamini by’abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri abanza bizakorwa ku wa 5 n’uwa 6 Ukwakira 2026, aho byari biteganyijwe ku wa 21 n’uwa 22 Ukwakira.

Abanyeshuri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza bazakora ibizamini ku wa 7 n’uwa 8 Ukwakira, aho kuba ku wa 17 n’uwa 18 Ugushyingo.

Ku banyeshuri bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ibizamini bizakorwa kuva ku wa 12 kugeza ku wa 23 Ukwakira, aho kuba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 13 Ugushyingo.

Naho ibizamini by’abanyeshuri bo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 19 Ukwakira bisozwe ku wa 6 Ugushyingo, aho kuba kuva ku wa 9 kugeza ku wa 27 Ugushyingo.

Minisitiri Wungirije Wanu Hafidh yavuze ko imvura nyinshi n’imyuzure bishobora kubangamira ingendo z’abanyeshuri n’abagenzuzi b’ibizamini, ndetse bikagira ingaruka ku itwarwa ry’impapuro z’ibizamini n’itumanaho.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini muri Tanzania (NECTA) ni cyo kizatangaza ingengabihe ivuguruye ndetse n’amabwiriza arambuye arebana n’ibi bizamini.

Abanyeshuri n’ababyeyi basabwe gukurikira amakuru atangwa n’inzego z’uburezi kugira ngo bamenye impinduka zose zijyanye n’ibizamini.

El Niño ni ihinduka ry’imiterere y’ikirere riterwa ahanini no gushyuha bidasanzwe kw’amazi yo mu gice cyo hagati n’iburasirazuba bw’Inyanja ya Pasifika. Iri hinduka rishobora kugira ingaruka ku mvura n’ubushyuhe mu bice bitandukanye by’Isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...