Tanzania yafashe icyemezo cyo guhagarika kwinjiza ibicuruzwa byose by’ubuhinzi bituruka muri Malawi na Afurika y’Epfo, mu gihe ibihugu byombi byari bimaze iminsi birimo kugirana amakimbirane y’ubucuruzi.
BBC News ivuga ko iki cyemezo cya Tanzania cyatangiye kubahirizwa guhera saa sita z’ijoro ku wa Gatatu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi wa Tanzania, Hussein Bashe. Yavuze ko iri tangazo ari ugukingira inyungu z’abacuruzi ba Tanzania ndetse no kubahiriza uburinganire mu bucuruzi hagati y’ibihugu.
Imyaka myinshi, Afurika y’Epfo yari ifite uburyo bwo kubuza ibitoki bituruka muri Tanzania kwinjira ku isoko ryayo, mu gihe Malawi nayo yafashe icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa bimwe na bimwe bituruka muri Tanzania, harimo ifu, umuceri, tangawizi, ibitoki, n’ibigori.
Ibi byose byabaye mu rwego rwo kurinda abahinzi b’imbere mu gihugu. Minisitiri Bashe yavuze ko ibyo bihugu byombi byafashe imyanzuro itari ngombwa, ari yo mpamvu Tanzania yafashe icyemezo cyo kubungabunga inyungu z’abacuruzi bayo.
Ibi byabaye igihe urugendo rw’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi rwari rwifashe mu buryo budasanzwe. Ku mupaka wa Kasumulu, umupaka ugabanya Tanzania na Malawi, amakamyo make ni yo yagaragaye, atwaye ibicuruzwa by’ubwoko bw’inganda nka lisansi. Ibi byari bitandukanye cyane n’igihe cyahise, ubwo amakamyo arenga 15 yinjiraga ku munsi.
Malawi, Nk'Igihugu kidafite inyanja, cyari gisanzwe cyizeye gukoresha ibyambu bya Dar es Salaam muri Tanzania kugira ngo ibicuruzwa byacyo bige ku masoko mpuzamahanga. Ariko ubu, Malawi izakenera gukoresha ibyambu byo muri Mozambique nka Beira na Nacala, ibi bikaba byongera ibiciro by’ubwikorezi.
Ikarita yerekana aho ibi bihugu byombi biherereye
Minisitiri Bashe yagaragaje ko Tanzania itari mu ntambara y’ubucuruzi, ahubwo ko iki cyemezo ari ugushaka kubona ubucuruzi butanga uburinganire ku isoko. Yashimangiye ko nta muturage wa Tanzania uzapfa kubera kubura ibitoki cyangwa inzabibu zivuye muri Afurika y’Epfo.
Ibi bikaba byagaragaje inzitizi ziri mu nzira y’ubucuruzi buhoraho muri Afurika, mu gihe Afurika yagiye yizeye gushyira mu bikorwa imishinga igamije guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu, harimo na gahunda y’Agace k’Ubucuruzi Kagutse ku mugabane wose (AfCFTA). Icyakora, amakimbirane y’ubucuruzi akomeje kugaragara, bikaba bigaragaza ko hakenewe ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu kugira ngo habeho ubufatanye bw’ubucuruzi busangiwe
Urujya nuruza ku mipaka ya Malawi na Tanzania rwagabanutse