Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League ) ya 2025/26 igeze ku munsi wa kane, abakinnyi 6 ni bo bayoboye abandi mu bamaze gutsinda ibitego byinshi, bibiri.
Abakinnyi batandatu ni bo bamaze gutsinda ibitego byinshi
Umurundi Tambwe Gloire Ngongo wa Rayon Sports umwe muri ba Rutahizamu bagoranye gufata mu mukino ndetse akaba afatiye runira Gikundiro, amaze gutsinda ibitego 2 n'imupira ibiri yabyaye ibitego mu mukino ine amaze gukina.
Tambwe Gloire ubwo yakiraga igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Nzeri 2025 muri Rayon Sports
Rutahizamu uca ku mpande Byringiro Lague uri gufasha Ikipe ya Police FC muri iyi minsi, amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino ine, uku kwitwara neza kwe biri mu bituma Police FC iri ku mwanya wa mbere n'amanota 11 kuri 12.
Rutahizamu Byiringiro Lague
Rutahizamu w'Umurundi Ndikumana Asman wavunitse tariki 20 Nzeri mu mukino Rayon Sports yatsindiwemo na Singida Black Stars kuri CAF Confederations Cup, amaze gukina umukino umwe gusa ari na wo yitwayemo neza. Asman yatsinze ibitego bibiri mu mukino w'umunsi wa mbere Gikundiro yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-0.
Rutahizamu Ndikumana Asman uri gukiruka Imvune
Umunya Nigeria Kokoete Udo wa Gasogi United ari kuri uyu rutonde rw'abamaze kwinjiza ibitego byinshi, aho yatsinze ibitego bibiri mu mikino ine. Igitego cya mbere Kokoete Udo yagitsinze ku mukino Gasogi United yatsinzemo Rutsiro FC ibitego 3-2, icya kabiri yakinjije Rayon Sports.
Kokoete Udo yishimira igitego yatsinze Rayon Sports
Ngono Fernand Guy Herve ukinira Gasogi United, abenshi bavuga ko agoranye kumufata kuko utamenya umwanya aba ari gukina mu kibuga. Herve amaze guhindukiza abanyezamu inshuro ebyiri ndetse yatanze n'umupira umwe wabyaye igitego kuri Hakim Hamiss.
Ngono Guy Herve wa Gasogi United
Rutahizamu ukiri muto, Nizeyimana Mubaraka ukinira Marine FC ndetse akaba akomeje kuyifasha cyane mu myaka ibiri ya Shampiyona ishize, muri uyu mwaka Mubaraka amaze gutsinda ibitego 2 mu mikino ine. Kuri uyu wa mbere Kiyovu Sports irakira Musanze FC mu mukino usoza umunsi wa kane wa Shampiyona.
Nizeyimana Mubaraka wa Marine FC
Kugeza ubu ibitego 49 ni byo amakipe yose amaze kwinjiza muri Shampiyona 2025/26.