Sugira Ernest yafashije Amavubi gukura intsinzi muri Ethiopia

Imikino - 22/09/2019 5:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Sugira Ernest yafashije Amavubi gukura intsinzi muri Ethiopia

Igitego cya Sugira Ernest cyo ku munota wa 60’ cyafashije u Rwanda gutsinda Ethiopia igitego 1-0 mu mukino ubanza wo gushaka itike ya CHAN 2020, irushanwa rizabera muri Cameroun.

Wari umukino ubanza ku mpande zombi mu gihe umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 19 Ukwakira 2019 kuri sitade ya Kigali.

Sugira Ernest yatsinze igitego cyahesheje Amavubi amanota atatu nyuma yo kuba anaheruka gutsinda mu mukino wa gicuti u Rwanda rwatsinzemo DR Congo ibitego 3-2.


Sugira Ernest yafashije u Rwanda kubona impamba 

Abakinnyi 11 b’u Rwanda babanje mu kibuga ni; Ndayishimiye Eric Bakame (GK.1.C), Imanishimwe Emmanuel 2, Ombolenga Fitina 13, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange Jimmy 5, Niyonzima Olivier Sefu 21, Nshimiyimana Amran 5, Ndabimana Eric Zidane 6, Manishimwe Djabel 19, Sugira Ernest 16 na Iranzi Jean Claude 12.

    


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...