Nubwo kugeza ubu
atarabyara, Spice Diana yemera ko kugira umwana ari kimwe mu by’ingenzi mu
buzima bwe kandi afite umugambi wo gutangiza umuryango we.
Yagize ati: “Nzi neza
icyo umuryango usobanuye. Abahanzi benshi bakunze kugwa mu gahinda ni abo
batumva agaciro k’umuryango, kandi ni ingenzi cyane. Umuziki uravuna;
ntushobora kumurika iteka ryose, bityo ugomba kugira ikindi kigushimisha kandi
kigakomeza kubaho, icyo ni umuryango.”
Akomeza avuga ko
umuryango ari iby’ingenzi mu buzima bwe ariko ko ari byiza kuwutangiza igihe
umuntu yiteguye. Ati: “Njyewe nzi ko rimwe nzabyara; ni kimwe mu bice
byanjye. Nkwiye kugira umuryango kuko nzi agaciro kawo. Sinzi neza igihe
bizabera, ariko biri mu migambi yanjye.”
Namukwaya Hajara Diana
wamamaye nka Spice Diana, ari mu bakomeye kandi bagezweho mu gihugu cya Uganda,
amaze iminsi agarukwaho cyane mu itangazamakuru bitewe n’ibitaramo akora
n’urukundo avugwamo.
Uyu mukobwa uvuka mu
muryango w’abana batatu, yatangiye umuziki mu 2014 ubwo yashyiraga hanze
indirimbo ‘Onsanula’ yakiriwe neza. Nyuma y’aho yakoze izindi ndirimbo zirimo
nka "Anti Kale", "I miss you" and "Buteke",
Upendo (2021), Ntuyo Zange (2021), Mbikka (2022), Doctor (2022), Feeling
Zange (2022), Nze Wuwo (2022), Bwereere (2023) n’izindi.
Spice Diana yibukije abahanzi ko kugira umuryango ari ingenzi mu buzima