Sosiyete y’indege zo mu Bufaransa ya Air France yatangaje ko izahagarika ingendo z’indege kugeza ku ya 14 Nyakanga, nk’uko umuvugizi wayo abivuga, anongeraho ko iyo sosiyete yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva mu murwa mukuru wa Lebanon, Beirut, kugeza ku ya 25 Kamena.
Iyo sosiyete y’indege yanahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse no mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, Riyadh, kugeza ku ya 24 Kamena, nk’uko uwo muvugizi yakomeje abivuga.
Si abo gusa kuko sosiyete y’indege yo muri Finland, Finnair, yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva i Doha, umurwa mukuru wa Qatar, kugeza ku ya 30 Kamena, ku mpamvu z’umutekano. Ku cyumweru, British Airways nayo yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya i Doha no muri Dubai.
Sosiyete y’indege ya American Airlines yahagaritse ingendo zijya muri Qatar, naho United Airlines ihagarika ingendo zijya muri Dubai.
Sosiyete y’Abadage, Lufthansa, nayo yahagaritse ingendo zijya i Tehran no i Tel Aviv, ikanatangaza ko izirinda gukoresha ikirere cya Iran, Irak n’icya Israel.
Qatar Airways nayo yabaye ihagaritse ingendo zijya n’iziva Iraq, Iran, Lebanon ndetse bashyiraho itegeko ryo kudakoresha ikirere cyabo.
Si izi sosiyete kuko iki kirere cyo mu burasirazuba bwo hagati ntabwo kikiri nyabagendwa ndetse na sosiyete hafi ya zose zakoreraga ingendo zabo muri ibyo bice bamaze guhagarika ingendo.
N'ubwo bimeze bityo, ibi bihugu birakataje mu ntambara birimo dore ko kuri uyu wa mbere Israel yaturikije gereza ya Evin ndetse ingabo za Israel (IDF) isaba abaturage ba Iran guhunga hafi y'ahakorerwa ibikorwa bya gisirikare.