Sobanukirwa ijambo Papa Leo wa XIV watorewe gusimbura Papa Francis yavuze

Iyobokamana - 08/05/2025 6:25 PM
Share:

Umwanditsi:

Sobanukirwa ijambo Papa Leo wa XIV watorewe gusimbura Papa Francis yavuze

Nyuma yo gutangazwa n’uharariye Abakaridinari, Papa Leo wa XIV yahise avuga ijambo rye rya mbere ashimira abo babanye ndetse anagaruka ku cyerekezo cy’ubuyobozi bwe.

Mu birori byabereye i Vatican, Papa mushya watoranyijwe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi yose, Robert Francis Prevost, wahawe izina rya Papa Leo wa XIV, yatangaje ijambo rye rya mbere ryuje ubumwe, amahoro n’impuhwe. Mu ijwi ryuje ubwitonzi n’icyubahiro, yatangiye agira ati: "Amahoro abe kuri mwese."

Aya niyo magambo ye ya mbere yatangajire benshi bari bateraniye ku rubuga rwa Petero Mutagatifu (Saint Peter’s Square), ndetse n’abari bamukurikiye ku isi hose binyuze kuri televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Iri jambo rifatwa nk’igisobanuro cy’icyerekezo Papa Leo wa XIV agiye guha Kiliziya n’abakirisitu bose.

Mu butumwa bwe, Papa Leo wa XIV yahamagariye abakirisitu bose kugira umutima w'ubwiyunge no gukomeza inzira y'ubumwe, avuga ko ibihe Isi irimo bisaba “ibiganiro, impuhwe n’ubworoherane.” Yashimye umurage w’uwamubanjirije, Papa Francis, avuga ko azakomeza kuyobora Kiliziya mu murongo w’urukundo n’ubutabera.

Yagize ati “Turakomeza urugendo rwatangiye na Papa Francis, twubakira ku rukundo, amahoro n’icyizere.”

Nk'umuntu wamaze igihe kinini muri Peru nk’umumisioneri, Papa Leo wa XIV yavuze mu rurimi rw’Icyesipanyoli ashimira abamushyigikiye, by'umwihariko abamumenye muri Amerika y’Epfo. Yashimiye kandi abepiskopi, abasaseridoti n'abakirisitu bose ku bw’amasengesho n’ubufasha bamusabiye.

Papa Leo wa XIV yagaragaje ko azaharanira kwimakaza amahoro ku isi, kuvugurura uburyo Kiliziya isabana n’abayigize, no kongera uruhare rwayo mu gukemura ibibazo byugarije isi, harimo intambara, ubukene, n'icuruzwa ry’abantu.

Nyuma yo gutangazwa ko ariwe Papa mushya, Papa Leo wa XIV yahise avuga ngo "Amahoro abe kuri mwese."


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...