Ni igihembo gitangwa ku
bantu bamaze imyaka myinshi bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki,
imyidagaduro, ubuvugizi n’imibereho myiza y’imiryango. Snoop w’imyaka 53 yahawe
iki gihembo ari kumwe n’abandi bahanzi b’amazina akomeye nka Mariah Carey, Jamie Foxx, na Kirk
Franklin.
Ibirori byatangiye Dr. Dre, inshuti magara ya Snoop Dogg ndetse banakoranye imyaka irenga 30, amusobanura nk’umwe mu bahanzi b’indashyikirwa mu mateka y’injyana ya rap.
Yagize ati:
“Ni umuntu wihariye. Yabaye icyitegererezo kuva kera kugeza n’ubu. Ubu ari mu
bantu bake bigeze kuba ishusho ya muzika ikaze, ariko bakaba baranabaye isura
y’imikino Olempike yo mu 2024. Urumva urwo rugendo!”
Mu gihe Snoop Dogg
yageraga ku rubyiniro, yahageze aherekejwe n’umugore we Shante Broadus, bashakanye mu 1997. Mbere yo kuvuga ijambo
rye, yabanje gushimira bagenzi be batatu bahawe igihembo kimwe,
anabavugaho amagambo yuje urukundo n’icyubahiro.
Ati:
“Kirk Franklin, indirimbo zawe
zankoze ku mutima ndetse zanakijije mama. Waririmbiye mu muhango wo
kumusezeraho bwa nyuma, wambaye hafi mu bihe bikomeye. Ndabigushimira.”
Yahise ahindukirira Jamie
Foxx, avuga ko bamenyanye mbere y’uko ajya mu buhanzi, maze yongeraho ati:
“Imana yarakurinze. Ubu uri kumwe
n’abakobwa bawe beza. Uzamera neza, Jamie.”
Ku bijyanye na Mariah
Carey, yavuze ko ubwo yari muri gereza mu 1990, yakundaga kureba kuri
televiziyo indirimbo ye “Visions of
Love”, ndetse yahitagamo kujya kureba iyo ndirimbo akayiririmbira mu
mutima. Ati:
“Iyo twahuraga, wanshimiraga nk’inshuti
yawe y’igihe kirekire. Wambaye hafi kandi wagumye kuba umuryango kuri njye.
Ndagukunda, MC.”
Mu buhamya bwe, Snoop
yavuze ko afite ishimwe rikomeye kuri BET, umuryango we, abarimu bamwigishije
kwandika no gusoma, n’abaraperi bose yahanganye na bo. Yashimiye kandi abari
bagize Death Row, inzu
y’ubuhanzi yamureze mu buryo bwa muzika.
Yaboneyeho gushimira Dr.
Dre ku bwo kumwemera akamwandikira indirimbo nka “Deep Cover” na “Nuthin'
but a G'thang”, avuga ko kumwandikira byamugiriye akamaro gakomeye. Ati:
“Wampaye icyizere cyo kwandikira
abandi, icyo ni kimwe mu bintu byangiriye akamaro kurusha ibindi.”
Aha ni ho Snoop yahereye, atura
amagambo y’icyubahiro akomeye umugore we Shante maze aragira ati:
“Ni we ntandaro yo kuguma nkomeye
imbere. Afite uruhare rukomeye mu buzima bwanjye. Imana iri mu buzima bwanjye,
ariko mfite n’umwamikazi mu rugo.”
Yakomeje agira ati:
“Nta kintu na kimwe cyabayeho ngo
Shante ntabe ahari. Yambaye hafi igihe cyose, yabaye byose kuri njye. Ni yo
mpamvu ari hano ku rubyiniro, ni yo mpamvu ari mu buzima bwanjye.”
Snoop yagarutse ku
mukobwa we Cori Broadus ndetse
anatangaza ko umwuzukuru we wavutse mbere y’igihe (amezi atandatu) amaze iminsi
mu bitaro by’abana bavuka batarageza igihe, ari hafi gutaha. Ati: “Agiye gutaha. Mwarakoze ku isengesho
ryanyu.”
Yasoje avuga ko abana be
b’abuzukuru 10 ari bo bamuhaye icyerekezo, anavuga nyina n’umuvandimwe we
bitabye Imana nk’abamurindira mu ijuru. Yashimiye kandi umuhanzi Charlie Wilson wamubereye
nk’umujyanama mu buzima, amufasha no gukomeza urugo rwe. Ati: “Ni we wanyigishije uburyo bwo
gusubirana n’umugore wanjye, bityo nkongera kwiyubaka. Warakoze, Charlie.”
Mu gusoza ijambo rye,
Snoop yavuze amagambo akomeye yuzuye ubushishozi, ati:
“Umuziki wa rap wampaye ijwi, wampaye
inzira isohoka mu buzima bubi, unyinjiza mu muryango, mu mitima, mu bihugu
n’imico ntatekerezaga kugeramo. Kuba icyitegererezo si ukurata izina, ni
umurage usiga, n’abantu ugarurira icyizere mu rugendo.”
Yasoje agira ati:
“Mwe mwese mukiri bato, abakobwa
n’abahungu, mukomeze. Mutinyuke. Kandi mbere ya byose, mujye
muba mwe.”
Mu gusoza ibirori, Snoop
yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka “Drop
It Like It's Hot”, “Nuthin' But
a G’ Thang”, afatanya na Charlie
Wilson kuririmba “Beautiful”,
hanyuma Warren G na Kurupt basoreza ku ndirimbo “Ain’t No Fun (If the Homies Can’t Have
None)”.
Uyu muraperi, umaze
kwamamara nk’umusesenguzi w’imikino Olempike ya 2024, yavuze ko ari isomo
rikomeye ku isi kubona umuntu wagize ibihe bikomeye, akava mu bibazo
by’amategeko, agaterwa icyizere na buri wese, ahinduka icyaremwe gishya. Ati:
“Ndi wa muntu wa kera, ariko ibihe
n’urukundo byatumye mba umuntu mushya.”
Kugeza ubu, hategerejwe
filime izavuga ku buzima bwe, ndetse yatoranyijwe mu bantu 100 b’ingenzi ku isi
mu 2025. Azagaragara kandi mu
gihe kiri imbere nk’umucamanza muri The
Voice ku nshuro ya 28.