Iki
cyamamare cyatunguye benshi ubwo yabonekaga nk’umwe mu bamurikaga umwambaro
mushya w’iyi kipe wa shampiyona ya 2025-2026, mu cyumweru gishize.
Nyuma
yaho, Swansea City yatangaje ko uyu muhanzi w’imyaka 53 y’amavuko, witwa Calvin
Broadus mu mazina ye nyakuri, yinjiye mu itsinda ry’abanyamigabane b’iyi kipe,
akurikiye Luka Modric wahoze ari icyamamare muri Real Madrid na Croatia, nawe
uherutse kugura imigabane muri iyi kipe mbere y’uko yerekeza muri AC Milan.
Mu butumwa Snoop Dogg yatangaje ku rubuga rw’iyi kipe yagize ati “Urukundo rwanjye ku mupira w’amaguru rurazwi, ariko kuba nshyize intambwe mu kuba nyiri ikipe binyinjije mu mwihariko.
Inkuru ya Swansea City n’ubuzima bw’abantu baho
byankoze ku mutima. Ni umujyi w’abakozi b’inganda bafite ishema, bafite ikipe
ibahagarariye. Ni ikipe y’abarwana bagatsinda, nanjye ndi uko. Ntewe ishema no
kuba umwe muri Swansea City.”
Iyi
kipe yigeze gukina Premier League, yaguzwe mu Ugushyingo 2024 n’abashoramari
b’Abanyamerika Brett Cravatt na Jason Cohen. Luka Modric yaje kuyiguramo
imigabane muri Mata 2025, none kuri ubu Snoop Dogg nawe yunze muribo.
Bivugwa
ko Snoop Dogg yagejejwe kuri Swansea binyuze ku nshuti asangiye na ba nyir’iyi
kipe bashya. Ubuyobozi bwavuze ko intego ari ukongera izina rya Swansea ku
rwego mpuzamahanga, kugira ngo binatange inyungu zizongera ubushobozi bwo
gushora imari mu bakinnyi, mu rwego rw’amategeko.
Mu
itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ikipe, bagize bati: “Dukoresheje interuro iri
muri muzika ya Snoop Dogg, iyi ni ‘episode nshya’ ya Swansea City. Intego ni
ugutanga amahirwe mashya yo kwamamaza ikipe no kugera kuri benshi. Kuba afite
abakunzi barenga miliyoni 100 ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bitazapfa
gusimbukwa.”
Bongeraho
ko Snoop Dogg yagaragaje urukundo rwe ku mupira w’amaguru kuva kera, ndetse
yifuza no kugira uruhare mu iterambere ry’iyi kipe.
Mu
rwego rwo kumwifuriza ikaze, Swansea City yamuhimbiye igishushanyo (mural) ku
ruhande rw’iburengerazuba (West Stand) rw’icyicaro cyabo cya Swansea.com
Stadium.
Snoop Dogg arashaka ko iyi ntambwe yateye iba intangiriro yo kugira uruhare rugaragara mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
Snoop
Dogg mu mwambaro mushya wa Swansea City wa shampiyona ya 2025/26
Snoop
Dogg yemeje ko yinjiye mu banyamigabane ba Swansea City, avuga ko yishimiye
kuba mu rugendo rw’iyi kipe y’ab’intwari
KANDA HANO UREB IMWE MU NDIRIMBO NSHYA Z'UMURAPERI SNOOP DOGG