Ni
igitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19/07/2025 muri Mundi
Center ahasanzwe habera ibitaramo bitandukanye. Iki gitaramo kizahuza abaraperi
9 barimo Bushali, Ish Kevin, Kenny K Shot, Bruce the 1st, Angel Mutoni,
Icenova, Xeventeen, Ngaara na Sema Sole.
Ni
igitaramo cyateguwe kugira ngo abakunzi b’injyana ya Hip Hop ndetse n’umuziki
muri rusange bakomeze kuryoherwa n’iki gihe cy’impeshyi abenshi bita ‘summer’
ndetse no gukomeza kuryoherwa n’ibinyobwa bya Skol byuwihariko Skol Malt.
Kugira
ngo winjire muri iki gitaramo, Ushobora kugura itike yawe hakiri kare unyuze
kuri mundi.rw cyangwa se hustlesasa.rw. Imyanya ihari ni micye byumvikane ko
biba byiza iyo umuntu aguze itike hakiri kare.
Uruganda
rwa Skol rubinyujije mu kinyobwa cya Skol Malt, bakunze cyane gutera inkunga no
kuba hafi umuziki byumwihariko mu njyana ya Hip Hop harimo gukorana n’abahanzi
benshi b’abaraperi mu gutegura ibitaramo no kwitegurira ibitaramo byabo
bwite bihuza abahanzi ba Hip Hop.
Ku itariki 15 Ugushyingo 2024 muri Kigali Universe, ni bwo Skol yamuritse inzoga ya Skol Malt ivuguruye mu birori binogeye ijisho byahuje ibyamamare bitandukanye mu Rwanda ndetse n’abahanzi benshi by'umwihariko abaraperi.
Bushali agiye gutaramira abakunzi be mu gitaramo Mic Tribe
Ish Kevin nawe ni umwe mu bahanzi bazataramira abakunzi b'injyana ya Hip Hop muri Mundi Center kuri uyu wa gatandatu
Keny K Shot wiyita Intare nawe azatarama mu gitaramo Mic Tribe
Umuhanzikazi Angel Mutoni nawe azatarama mu gitaramo Mic Tribe
Skol Malt ku bufatanye na Mundi Center bateguye igitaramo Mic Tribe cyahuje abaraperi 9 kikazabera muri Mundi Center kuri uyu wa gatandatu