Avuga ku guhuza inshingano z'ubuyobozi no kurera abana, Minisitiri Uwimana Consolée yavuze ko inshingano z'ubuyobozi zikomeye ariko kandi zishoboka cyane iyo umuntu atekanye mu muryango. Yongeyeho ko abagore b'u Rwanda batojwe cyane kumenya guhuza inshingano, aho babasha kuba abayobozi, abagore n'ababyeyi icyarimwe.
Yagize ati: "Uyu munsi ndavuga ko ndi Minisitiri, ariko ntibituma ntaba umugore. Ntabwo ninjira iwanjye nka Minisitiri, mpinjira nk'umugore, nka mama w'abana."
Yakomeje agira ati: "Mu rugo rero mba ndi umugore, mu rugo mba ndi mama w'abana. Kugira ngo bikunde, ugomba gukora inshingano zawe neza mu nshingano ukaba Minisitiri, mu rugo ukaba umugore, mu rugo ukaba mama w'abana."
Minisitiri Uwimana yavuze ko kuri ubu guhuza izi nshingano zombi bitamugora kuko umwana we muto afite imyaka 25. Ati: "Nta nubwo tubana, mu rugo ndi hamwe n'umusaza. Ibyo rero ntabwo ari ibintu bikomeye ugereranije n'umugore uri mu nshingano ufite abana bato arera, agomba gukurikirana."
Nk'umugore na we wageze igihe cyo kujya mu nshingano afite abana bato, ashimangira ko nta rindi banga usibye kubiha umwanya. Ati: "Ndibuka nari mfite abana benshi; abanjye n'abo ndera, bisaba gukurikira ukamenya ngo bari mu biki, bariga bate,..."
Yavuze ko yari yariyemeje kujya asubirishamo abana be amasomo we ubwe aho kubashakira umwarimu ubafasha mu rugo. Ati: "Ibyo rero byaramfashaga ariko bikanansaba kuzirikana cyane ko nari mfite n'inshingano ziremereye navaga mu gitondo kare mu rugo, saa kumi n'imwe ngomba kugaruka saa moya. Ibyo bintu ndabibabwira kuko byarakunze."
Minisitiri Uwimana, yasabye abagore kujya bafata iya mbere mu kwita ku miryango yabo, yumvikanisha ko atumva impamvu hari abagore birirwa batongana n'abakozi ngo bagabuye amafunguro atameze neza nyamara badashobora gukandagira mu gikoni.
Ati: "Ntangazwa n'umugore buri gihe uza abaza, ibiryo byashiririye nkumva ntibibaho. Gute uza uvuga ku meza ibiryo byashiririye uri umugore? Kuki utajya mu gikoni wanzure ko byanashiririye? Ugize amahirwe ufite ubiteka ariko ntibyakagombye kuza ku meza utazi ngo haje iki!"
Ibi, Minisitiri Uwimana yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na RBA ku munsi wo #Kwibohora31, aho yasabye abagore kwitinyuka no kubyaza umusaruro amahirwe yo kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yahamije ko bishoboka guhuza inshingano z'ubuyobozi n'inshingano z'urugo zo kwita ku muryango