Ibi byarikoroje cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Linkedin, Facebook n’izindi, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babibonye bagiye batangaho ibitekerezo, bamwe bagaragaza ko bababajwe n’uburyo uyu mugore yafashwe nabi mu kazi, ndetse bagaragaje koi bi bigomba guhinduka, ko abakozi bagobagufatwa neza mu kazi.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times Of India, uru rwandiko rusezera akazi rwanditse ku rupapuro rw’isuku, rusozwa n’amagambo agira ati: "Nahisemo ubu bwoko bw’urupapuro nsezera ku kazi nk'ikimenyetso cy'uburyo iyi kompanyi yamfashe. sosiyete yangiriye. Ndasezeye."
Umuyobozi
w'ikigo uyu mugore yakoreraga, Angela Yeoh, yasangije iyi baruwa isezera ku
kazi, kugira ngo yumve ibitekerezo by’abandi bantu ku buryo abakozi bafatwa ku
kazi. We ubwe yemeye koi bi byamukoze ku mutima kandi ko asaba bantu bose
gufata abakozi neza kugira ngo hatabaho ibibazo nk’ibi byo gutuma umukozi yumva
afashwe nk’umwanda.
Yongeyeho ati: "Gushimira ntabwo ari ikintu kiri aho gusa. ahubwo iyo umuntu ashimiye, bigaragaza uburyo yahawe agaciro, Atari ukubera ibyo akora gusa, ahubwo no kubera uwo ari we."
Umwe mu
bakoresha Linkedin wasangije igitekerezo cye kuri ibi, yaranditse ati: "Iki
ni ikimenyetso gikomeye cyibutsa gikomeye, aho tugomba gutekereza ku kuntu
dutuma bagenzi bacu bamererwa. Ibikorwa bito rwose, ariko byiza bishobora
guhindura isi. Reka twese duharanire gukora neza".