Singapore: Umugore yarikoroje nyuma yo kwandika ibaruwa isezera ku kazi ku rupapuro rw’isuku (Toilet paper)

Hanze - 16/04/2025 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Singapore: Umugore yarikoroje nyuma yo kwandika ibaruwa isezera ku kazi ku rupapuro rw’isuku (Toilet paper)

Umugore ukomoka muri Singapore yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusezera ku kazi mu buryo butangaje, aho yanditse ibaruwa ye isezera ku kazi ku ruparuro rw’isuku (toilet parer). Ibi yabikoze mu rwego rwo kugaragaza agahinda gakomeye yatewe n’uburyo igihe cyose yari amaze muri ako kazi, yafashwe nabi cyane.

Ibi byarikoroje cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Linkedin, Facebook n’izindi, aho bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga babibonye bagiye batangaho ibitekerezo, bamwe bagaragaza ko bababajwe n’uburyo uyu mugore yafashwe nabi mu kazi, ndetse bagaragaje koi bi bigomba guhinduka, ko abakozi bagobagufatwa neza mu kazi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times Of India, uru rwandiko rusezera akazi rwanditse ku rupapuro rw’isuku, rusozwa n’amagambo agira ati: "Nahisemo ubu bwoko bw’urupapuro nsezera ku kazi nk'ikimenyetso cy'uburyo iyi kompanyi yamfashe. sosiyete yangiriye. Ndasezeye."

Umuyobozi w'ikigo uyu mugore yakoreraga, Angela Yeoh, yasangije iyi baruwa isezera ku kazi, kugira ngo yumve ibitekerezo by’abandi bantu ku buryo abakozi bafatwa ku kazi. We ubwe yemeye koi bi byamukoze ku mutima kandi ko asaba bantu bose gufata abakozi neza kugira ngo hatabaho ibibazo nk’ibi byo gutuma umukozi yumva afashwe nk’umwanda.

 Mu magambo yatangaje ko ayavuze abikuye ku mutima, ati "Kora ibishoboka, abakozi bawe bumve ko bashimishijwe n’akazi bakora, ndetse ko bafashwe neza cyane, ku buryo n'iyo bahitamo kugenda, bagenda bashimira, aho kugaya."

Yongeyeho ati: "Gushimira ntabwo ari ikintu kiri aho gusa. ahubwo iyo umuntu ashimiye, bigaragaza uburyo yahawe agaciro, Atari ukubera ibyo akora gusa, ahubwo no kubera uwo ari we."

Umwe mu bakoresha Linkedin wasangije igitekerezo cye kuri ibi, yaranditse ati: "Iki ni ikimenyetso gikomeye cyibutsa gikomeye, aho tugomba gutekereza ku kuntu dutuma bagenzi bacu bamererwa. Ibikorwa bito rwose, ariko byiza bishobora guhindura isi. Reka twese duharanire gukora neza".

 Undi yaranditse ati: "Mu gihe hari umwuka mubi mu kigo runaka, umuyobozi niwe ugomba gufata iyambere mu gukemura icyo kibazo maze akazana umwuka mwiza mu bakozi."

Umwanditsi:

Yanditswe 16/04/2025 2:50 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...