Arsene Wenger arasabirwa kuyobora FIFA

Imikino - 18/08/2026 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Arsene Wenger arasabirwa kuyobora FIFA

Umunyamakuru akaba n’uwahoze ayobora ikipe ya Crystal Palace, Simon Jordan, yavuze ko Arsene Wenger yaba umuntu ukwiye gusimbura Gianni Infantino ku mwanya wa Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA.

Jordan avuga ko Infantino akwiye kuva ku buyobozi bwa FIFA nyuma y’uko gahunda yari yatangijwe yo guhindura uburyo imitungo n’ubucuruzi bijyanye n’Igikombe cy’Isi bikorwamo itakunze, ndetse bikaba byaratumye atakaza icyizere cy’inzego zimwe na zimwe zishinzwe umupira w’amaguru.

Nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2024, Infantino yari yatangaje gahunda yiswe FIFA Forward Enterprise (FFE), yari igamije gushyira ibikorwa by’ubucuruzi n’imikorere y’Igikombe cy’Isi mu rwego rumwe.

Icyakora, iyi gahunda yaje gukurwaho nyuma y’uko itumye Infantino ahura n’igitutu gikomeye.

Simon Jordan asanga Wenger yakwiriye kuyobora FIFA

Simon Jordan yavuze ko Arsene Wenger yaba umuntu ukwiye gusimbura Gianni Infantino ku mwanya wa Perezida wa FIFA, ashingiye ku bumenyi n’ubushobozi Wenger afite mu mupira w’amaguru. Yagize ati: “Niba ushaka ibyiza ku mupira w’amaguru, Infantino akwiye kuva ku mwanya we maze Arsene Wenger akayobora FIFA.”

Yongeyeho ko Wenger ari umuntu ufite ubwenge bwinshi kandi uzi abantu benshi, ndetse ko afite ubushobozi bwo kuyobora urwego rukomeye nka FIFA.

Jordan kandi yavuze ko Infantino ashobora kuba yararenze ku murongo, cyane cyane ku bijyanye na gahunda yo kugurisha inyungu z’ubucuruzi bw’Igikombe cy’Isi.

Ku rundi ruhande, Wenger yavuze ko atigeze agira uruhare muri iyo gahunda, ahubwo ko yayimenye binyuze mu itangazamakuru. Yashimangiye ko ashyigikiye FIFA yigenga kandi ikorera mu mucyo.

Wenger yagize ati: “Nizera cyane FIFA yigenga ikorera umupira w’amaguru mu bwitange, mu mucyo no mu bunyangamugayo.”

Kugeza ubu, igitekerezo cyo gusimbuza Infantino na Wenger cyatanzwe na Jordan gusa, mu gihe ubuyobozi bwa FIFA buzagenwa n’inzego zibifitiye ububasha. 


Arsene Wenger arasabirwa gusimbura Gianni Infantino ku mwanya wa Perezida wa FIFA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...