Mu gihe hasigaye ibyumweru bike ngo
u Rwanda rwongere rwakira abashyitsi mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi,
hamenyekanye ko guhitamo abaza kwita amazina izo ngagi bikorwa mu buryo
bwitondewe, aho kureba izina ry’umuntu gusa ahubwo hanasuzumwa icyo ashobora
gukomeza gukorera u Rwanda n’ibikorwa byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature
Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko atari buri wese uhabwa amahirwe yo
kwita izina umwana w’ingagi, kuko abatoranywa baba bagomba kuba bafite icyo
bashobora kongerera u Rwanda.
Yabivugiye mu kiganiro
n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri
tariki ya 11 Kanama 2026, cyagarutse ku myiteguro y’umuhango wo Kwita Izina
abana b’ingagi uteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2026, mu Kinigi mu Karere ka Musanze.
Uyu muhango uzaba ku nshuro ya 21,
aho abana b’ingagi 22 ari bo bazahabwa amazina.
Kuva Kwita Izina byatangira mu
2005, abana b’ingagi 438 bamaze guhabwa amazina, bituma uyu muhango uba kimwe mu
birori bikomeye u Rwanda rwifashisha mu kwerekana ibikorwa byarwo byo
kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo.
Kuki
atari buri wese ushobora kwita ingagi izina?
Iyo umuntu abonye ibirori bya Kwita
Izina, ashobora kwibaza impamvu abahawe aya mahirwe baba ari abantu bazwi cyane
mu nzego zitandukanye, barimo abakinnyi, abahanzi, abashoramari, abagiraneza,
abayobozi n’abandi bafite ibikorwa byihariye.
Ariko ku ruhande rw’ababitegura,
guhitamo aba bantu ntibikorwa mu buryo bw’impanuka.
Mutangana avuga ko mbere yo guha
umuntu umwanya wo kwita izina umwana w’ingagi, harebwa uruhare ashobora kugira
mu gutuma u Rwanda rumenyekana, cyane cyane ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “Ntabwo ari buri wese
ubihabwa. Ni uwo tuba twarabonye ko u Rwanda rushobora kugira inyungu mu buryo
bwo kutugeza ku rwego mpuzamahanga, cyangwa se guha u Rwanda iyindi sura
kugirango abatugana bakomeze kwiyongera, kandi ibi ngibi bigaragarira mu
mibare."
Ibi bisobanuye ko izina ry’umuntu
uba yatoranyijwe ritaba ari ryo shingiro ryonyine. Harebwa n’aho uwo muntu
ahagaze, ibikorwa bye, ibyo amaze kugeraho ndetse n’uburyo ashobora gukoresha
umwanya ahawe mu kwamamaza ubutumwa bw’u Rwanda.
Ni yo mpamvu usanga abitabira Kwita
Izina baturuka mu byiciro bitandukanye cyane.
Kuva
muri siporo kugera mu bikorwa by’ubugiraneza
Mutangana avuga ko abatoranywa
bashobora kuba abantu bafite uruhare mu nzego zitandukanye, ariko bagahurira ku
kintu kimwe: kugira icyo bashobora kuvuga cyangwa gukora kigafasha ubutumwa bwo
kumenyekanisha u Rwanda n’ikorwa ryo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Aba bantu baba baratoranyijwe
mu bice bitandukanye yaba muri Sports, mu
kurengera urusobe rw'ibinyabuzima,
ibikorwa by'ubugiraneza, abo bose n'abantu bafite icyo bavuze umunsi bamaze kwita
(izina abana b'ingagi) mu kuzamura kumenyekana y'ibyo dukora cyangwa se
tugamije gukora ndetse n'ubukerarugendo muri rusange."
Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuba
azwi cyane muri siporo, mu muziki, mu bucuruzi cyangwa mu bikorwa
by’ubugiraneza, ariko icy’ingenzi kikaba atari kwamamara kwe gusa.
Ikibandwaho ni uko izina rye
n’uruhare rwe bishobora gufasha ubutumwa bw’u Rwanda kugera kure kurushaho.
Kandi ibi ni byo bituma Kwita Izina
bitagarukira ku muhango uba umunsi umwe, ahubwo bikaba igikorwa kigamije kugira
ingaruka zirambye ku buryo u Rwanda rubonwa.
Kwita
Izina mu gihe ubukerarugendo bw’u Rwanda bukura
Uyu muhango w’uyu mwaka ugiye kuba
mu gihe imibare y’ubukerarugendo igaragaza ko u Rwanda rukomeje kubona
umusaruro ukomeye mu kwakira ba mukerarugendo.
Mu 2025, ubukerarugendo bwinjirije
u Rwanda miliyoni 685 z’amadolari, avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.
Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye
ba mukerarugendo miliyoni 1,49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka
wabanje.
Iyi mibare ni ingenzi mu
gusobanukirwa impamvu ibikorwa nka Kwita Izina bihabwa umwanya ukomeye.
Kuko mu gihe umushyitsi aje mu
Rwanda, ntabwo aba aje kureba ingagi gusa. Uru rugendo rushobora kumugeza mu
bindi bikorwa by’ubukerarugendo, mu migi, mu byerekeye umuco, mu bikorwa
by’imyidagaduro no mu bindi byongera amafaranga asigara mu gihugu.
Pariki
z’u Rwanda zikomeje kuba inkingi y’ubukerarugendo
Mu 2025, Pariki z’Igihugu z’u
Rwanda zakiriye abashyitsi 155.394, zinjiza miliyoni 40,8 z’amadolari.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo
yakomeje kuza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi. Yinjije miliyoni 35,8
z’amadolari, angana na hafi 88% by’amafaranga yose yinjiye avuye muri za Pariki
z’Igihugu.
Ibi bishimangira umwanya w’ingagi
mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo
yagize ubwiyongere bwihuse kurusha izindi mu mubare w’abayisura. Ibi byagiye
bisobanurwa n’ibikorwa bishya by’ubukerarugendo byashyizwe muri iyi pariki,
birimo Zipline no kugendera ku migozi.
Naho Pariki y’Igihugu y’Akagera
ikomeje kwagura amahitamo iha ba mukerarugendo, cyane cyane mu bijyanye no
gusura inyamaswa zitandukanye.
Bivuze ko buri pariki ifite
umwihariko wayo, ariko byose bigahurira ku ntego yo gutuma u Rwanda ruba ahantu
ba mukerarugendo bifuza kugera.
Ingagi
imwe, izina rimwe, ubutumwa bugera kure
Mu buryo bworoshye, umuntu ashobora
kubona Kwita Izina nk’umuhango wo guha ingagi izina.
Umuntu ukomeye ku rwego
mpuzamahanga ahaye izina ry’ingagi, ashobora gutuma abantu benshi bo mu gihugu
cye cyangwa mu bafana be bamenya u Rwanda.
Umukinnyi ukomeye ashobora
gukoresha izina rye mu gutuma ubutumwa bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima
bugera ku bantu benshi.
Umushoramari cyangwa umuyobozi
w’ikigo gikomeye ashobora kubona amahirwe yo gukorana n’u Rwanda.
Umugiraneza ashobora gukomeza
gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije no gufasha abaturage.
Ni muri urwo rwego izina rihabwa
ingagi rishobora kuba intangiriro y’ubutumwa bunini kurusha uwo muhango ubwawo.
Kandi uko ubutumwa bugera kure, ni
ko amahirwe yo gukomeza gukurura ba mukerarugendo, abafatanyabikorwa
n’abashoramari yiyongera.
Ni yo mpamvu guhitamo abaza kwita
amazina bikorwa ubushishozi
Iyo u Rwanda rutangaje abantu
bazitabira Kwita Izina, usanga hari amazina ashobora kuba azwi cyane ku isi,
ariko inyuma yaryo haba hari impamvu yatumye atoranywa.
Hari ababa bafite uruhare mu guteza
imbere siporo, abamaze kumenyekana mu bikorwa byo kurengera ibidukikije,
abagiraneza, abashoramari ndetse n’abandi bafite ibikorwa bifite aho bihuriye
n’ubutumwa u Rwanda rushaka kugeza ku Isi.
Ibi bituma Kwita Izina bitaba gusa
ibirori by’abantu bazwi, ahubwo bikaba urubuga ruhuza kubungabunga urusobe
rw’ibinyabuzima, ubukerarugendo, ubukungu, umuco, siporo n’ubucuruzi
Kandi uko u Rwanda rukomeza kwagura
ubukerarugendo no gushaka amasoko mashya, ni ko n’agaciro ku muntu uhabwa
amahirwe yo kwita izina umwana w’ingagi gakomeza kurushaho kugaragara.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature
Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko atari buri wese uhabwa amahirwe yo
kwita izina umwana w’ingagi
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE KIGARUKA KURI IYI NGINGO
