Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yatangaje ko uru rugendo ruri mu
murongo mugari wo kwagura izina rye mu karere, aho yavuze ko tariki 18 Ukuboza
2025 azakorera igitaramo cya mbere i Kampala.
Nyuma
y’aho, azakomereza urugendo rwe muri Uganda, ataramireyo tariki 19 Ukuboza
2025, hanyuma asoze uru ruzinduko ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025.
Ku
bwe, ibi bitaramo si ibisanzwe, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kubaka
umuziki wambukiranya imipaka.
Ati “Gutumirwa
muri ibi bitaramo ni icyemezo cy’uko umuziki wanjye warenze akarere. Biri mu
rugendo rwo gufungura amarembo yanjye y’umuziki no kuwugeza kure hashoboka.”
Shaffy,
wamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, ashimangira ko Uganda ari isoko ry’umuziki
ufite imbaraga, kandi ko gutaramirayo bizamufasha gusobanukirwa neza n’uko
umuziki we wakirwa n’abafana bo hanze y’u Rwanda.
Yongeyeho
ko uru rugendo ruzamubera intangiriro nziza yo gutegura ibindi bikorwa bikomeye
ateganya gukorera mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Ati “Ntekereza
ko ibi bitaramo bizamfasha cyane mu kwitegura icyo nifuza kuzakorera mu Mujyi
wa Kigali. Ni urugendo rwo kwiyubaka, kwiga no kwagura abankurikirana.”
Uyu
muhanzi yagaragaje kandi ko azava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yerekeza
muri Uganda, aho kubanza guca i Kigali.
Mu
gihe Shaffy akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bari guharanira
gushyira umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, uru rugendo rwo muri Uganda
rufatwa nk’indi ntambwe igaragara mu nzozi ze zo kuba izina rikomeye mu karere
no hanze yako.
Abakunzi
b’umuziki bategereje kureba uko azitwara ku rubyiniro, aho biteganyijwe ko
azasusurutsa benshi n’umwimerere we n’indirimbo ze zakunzwe.
Atangaje uruhererekane rw’ibi bitaramo, mu gihe aherutse i Kigali mu Rwanda aho yakoreye
ibikorwa bye birimo no kurangiza umushinga wa Album ye ya mbere.

Umuhanzi
nyarwanda ukorera muri Amerika, Shaffy agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro
ye ya mbere mu bitaramo bitatu bikomeye
Shaffy
yashimangiye ko gutumirwa muri Uganda ari icyemezo cy’uko umuziki we ugeze ku
rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'SERELA' Y’UMUHANZI SHAFFY
