Shaffy ategerejwe mu bitaramo bitatu muri Uganda

Imyidagaduro - 16/12/2025 6:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Shaffy ategerejwe mu bitaramo bitatu muri Uganda

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Kalisa Uzabumwana Sharif uzwi nka Shaffy, ari kwinjira mu kindi gice gikomeye cy’urugendo rwe rw’umuziki, nyuma yo gutangaza ko ategerejwe mu bitaramo bitatu bikomeye muri Uganda, urugendo azakorera ku nshuro ye ya mbere muri iki gihugu, mu rwego rwo kwiyegereza abafana no gukomeza kwagura imipaka y’umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Shaffy yatangaje ko uru rugendo ruri mu murongo mugari wo kwagura izina rye mu karere, aho yavuze ko tariki 18 Ukuboza 2025 azakorera igitaramo cya mbere i Kampala.

Nyuma y’aho, azakomereza urugendo rwe muri Uganda, ataramireyo tariki 19 Ukuboza 2025, hanyuma asoze uru ruzinduko ku Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025.

Ku bwe, ibi bitaramo si ibisanzwe, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kubaka umuziki wambukiranya imipaka.

Ati “Gutumirwa muri ibi bitaramo ni icyemezo cy’uko umuziki wanjye warenze akarere. Biri mu rugendo rwo gufungura amarembo yanjye y’umuziki no kuwugeza kure hashoboka.”

Shaffy, wamamaye mu ndirimbo nka “Akabanga”, ashimangira ko Uganda ari isoko ry’umuziki ufite imbaraga, kandi ko gutaramirayo bizamufasha gusobanukirwa neza n’uko umuziki we wakirwa n’abafana bo hanze y’u Rwanda.

Yongeyeho ko uru rugendo ruzamubera intangiriro nziza yo gutegura ibindi bikorwa bikomeye ateganya gukorera mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Ntekereza ko ibi bitaramo bizamfasha cyane mu kwitegura icyo nifuza kuzakorera mu Mujyi wa Kigali. Ni urugendo rwo kwiyubaka, kwiga no kwagura abankurikirana.”

Uyu muhanzi yagaragaje kandi ko azava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yerekeza muri Uganda, aho kubanza guca i Kigali.

Mu gihe Shaffy akomeje kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bari guharanira gushyira umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, uru rugendo rwo muri Uganda rufatwa nk’indi ntambwe igaragara mu nzozi ze zo kuba izina rikomeye mu karere no hanze yako.

Abakunzi b’umuziki bategereje kureba uko azitwara ku rubyiniro, aho biteganyijwe ko azasusurutsa benshi n’umwimerere we n’indirimbo ze zakunzwe.

Atangaje uruhererekane rw’ibi bitaramo, mu gihe aherutse i Kigali mu Rwanda aho yakoreye ibikorwa bye birimo no kurangiza umushinga wa Album ye ya mbere.

Umuhanzi nyarwanda ukorera muri Amerika, Shaffy agiye gutaramira muri Uganda ku nshuro ye ya mbere mu bitaramo bitatu bikomeye 

Shaffy yashimangiye ko gutumirwa muri Uganda ari icyemezo cy’uko umuziki we ugeze ku rwego mpuzamahanga

Ibitaramo byo muri Uganda ni igice cy’ingenzi mu mushinga mugari wa Shaffy wo gufungura amarembo y’umuziki we

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'SERELA' Y’UMUHANZI SHAFFY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...