Seraphin Nsanzabaganwa yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yise “Umutima” - VIDEO

Iyobokamana - 21/10/2026 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Seraphin Nsanzabaganwa yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yise “Umutima” - VIDEO

Umuramyi Seraphin Nsanzabaganwa [Nsanze] yashyize hanze indirimbo ya mbere yise “Umutima”, agaragaza umutima wo gushimira Imana ku bw’ibyiza imukorera no ku bw’ineza yayo mu buzima bwe.

Muri iyi ndirimbo "Umutima", Nsanze agaragaza ko anyuzwe cyane n'ibyo Imana yamukoreye ku buryo yumva nta kindi yayitura kitari ishimwe. Ni indirimbo yakozwe na i_Elyse mu buryo bw'amajwi, naho amashusho akorwa na RICHIE.

Uyu munyempano wo guhanga amaso mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aririmba agira ati: “Umutima wanjye unyuzwe n’ibyo unkorera Mwami, urampagije. Ibyo wakoze binkoze ku mutima, akira iri shimwe ryanjye.”

Ubutumwa buri muri iki gihangano cye bugaragaza ko kunyurwa n’ibyo Imana ikora no kuyishimira ari byo byamubereye ishingiro ryo kuyiririmbira, ayitura ishimwe rivuye ku mutima.

Nsanze ubarizwa mu Itorero EENR Nyamata, mu Karere ka Bugesera, akora umuziki agamije guhumuriza abantu no kubagezaho Ubutumwa Bwiza bw’agakiza, kugira ngo indirimbo ze zizajye zibabera isoko y’ihumure n’inkomezi mu buzima bwabo.

“Umutima” ni yo ndirimbo ya mbere akoze ku giti cye, kuko izindi yagiye aririmba mbere zari iz’abandi bahanzi yasubiragamo. Nubwo ari intangiriro y’urugendo rwe rwo gukora indirimbo ze bwite, ahamya ko hari izindi nyinshi ziri gutunganywa.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Nsanze yagize ati: "Iyi ndirimbo niyo ya mbere, izindi zari cover z’indirimbo z'abandi. Indirimbo nzajya nkora zizajya zibanda ku butumwa bwo guhumuriza abantu no kubasangiza ubutumwa bwiza bw’agakiza".

Nsanze yinjiye mu muziki atangaza ko afite gahunda yo gukomeza gukora umuziki wibanda ku butumwa bwubaka imitima, buhumuriza abantu kandi bukabegereza Imana

REBA INDIRIMBO "UMUTIMA" YA SANZE

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...