Iyi ndwara iterwa na
mikorobi igatera uburwayi bukomeye bw’amaso, ishobora no gutera
ubuhumyi bwa burundu. Trachoma yagaragaye bwa mbere muri Senegal mu ntangiro
z’ikinyejana cya 20, ndetse ubushakashatsi bwakozwe hagati ya 1980 na 1990
bwemeje ko ari imwe mu ntandaro nyamukuru z’ubuhumyi muri icyo gihugu.
Mu 1998, Senegal yinjiye
mu mugambi wa OMS wo kurandura trachoma ku isi, maze itangira urugamba rukomeye
rwo kurwanya iyi ndwara. Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, igihugu
cyashyizeho gahunda zihamye, kirushaho kwiyemeza gutanga ibisubizo birambye.
By’umwihariko, mu 2000 ni
bwo hatangiye ubushakashatsi bw’igihugu bwibanda kuri trachoma. Mu 2017,
habaye isesengura ryimbitse ryakozwe ku bufatanye na gahunda mpuzamahanga yiswe 'Global Trachoma Mapping Project'
n’umushinga wa Tropical Data
hagamijwe kumenya uturere dufite ikibazo cy’iyi ndwara.
Dr Tedros Adhanom
Ghebreyesus, Umuyobozi Mukuru wa OMS yagize ati: “Ndashimira Senegal kuba ibashije
gukiza abaturage bayo iyi ndwara. Iyi ntsinzi ni ikimenyetso cy’uko isi iri
kugenda itera intambwe ishimishije mu guhashya indwara zititabwaho cyane, kandi
bitanga icyizere ku bindi bihugu bikiri mu rugamba rwo kurandura trachoma.”
Mu rugamba rwo gutsinda
iyi ndwara, Senegal yifashishije uburyo bwa OMS buzwi nka SAFE (Surgery – kubaga, Antibiotics –
imiti, Facial hygiene – isuku yo mu maso, Environmental improvement – kunoza
ibidukikije). Ibi byashyizwe mu bikorwa binyuze muri gahunda y’igihugu
yo kurwanya ubuhumyi (PNLC) no guteza imbere ubuzima bw’amaso (PNPSO).
Abaturage barenga
miliyoni 2.8 mu turere 24 begerejwe ubu bufasha. Hatanzwe imiti ya azithromycin yahawe igihugu ku
bufatanye na Sosiyete ya Pfizer
binyuze mu mushinga mpuzamahanga wa International
Trachoma Initiative. Hanakozwe ubukangurambaga ku isuku y’amaso,
hananozwa ibikorwa remezo by’amazi n’isukura.
Dr Jean-Marie Vianny
Yameogo, uhagarariye OMS muri Senegal, yagize ati: “Trachoma yari yarabaye
igisigisigi mu muryango wa Senegal imyaka irenga 100. Kurandura iyi ndwara ni
intambwe idasanzwe mu buzima rusange, ndetse ni icyubahiro ku bakozi bo kwa
muganga, abayobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa batigeze bacika intege.”
Yakomeje agira ati: “Uyu munsi
turafunga igice cyatangiye mu kinyejana cya 20, dushyize hamwe mu byishimo
n’ishema. OMS izakomeza kuba hafi ya Senegal mu guharanira ko iyi ntsinzi
irambye.”
Ubu si ubwa mbere Senegal
itsinda indwara ikomeye. Mu 2004, OMS yari yaramaze kuyemeza nk’igihugu
cyatsinze burundu indwara ya Guinea
worm (dracunculose).
Iyi ntsinzi ije
ishimangira umwanya wa Senegal nk’igihugu kiri ku isonga mu guhangana n’indwara
zifitanye isano n’ubukene, aho igiye mu itsinda ry’ibihugu 24 bimaze kurandura
trachoma, birimo Ghana, Ubuhinde, Maroc na Cambodia.
Muri rusange, ibihugu 57
ku isi bimaze guhashya byibura indwara imwe yibasira abakene. Intsinzi ya
Senegal ishingiye ku bushake bwa politiki, ubufatanye mpuzamahanga, ubwitange
bw’abaganga ndetse n’ubushake bw’abaturage.
Iki gihugu cyanditse
amateka ashimangira ko igihe cyose hari ubushake, ubufatanye n’ubushishozi,
intsinzi mu guhangana n’indwara ziba zimaze igihe kirekire ishoboka.
Senegal yabaye igihugu cya 9 muri Afurika mu guhashya burundu indwara ya Trachoma itera ubuhumyi