Ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025, Senderi
Hit yafashe umwanya wihariye wo kwifatanya n’abaturage bo mu Murenge wa Kibeho
mu Karere ka Nyaruguru mu muganda wo kurengera ibidukikije.
Ari kumwe n’ubuyobozi bw’akarere, uyu muhanzi
wamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Ibidakwiriye Nzabivuga”, “Twaribohoye” na “Iyo
Twicaranye”, yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti, igikorwa cyari kigamije
guha ishusho nziza ibidukikije no gukangurira buri wese kugira uruhare mu
iterambere ry’aho atuye.
Nyuma y’uyu muganda, Senderi Hit yataramiye i
Ndago, mu gitaramo cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, aho imbaga y’abantu
bishimye indirimbo ze ziganisha ku burere mboneragihugu.
Iki gitaramo cyari igice cy’urugendo
rw’uruhererekane rw’ibitaramo uyu muhanzi akomeje mu turere dutandukanye tw’u
Rwanda, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Yabwiye InyaRwanda ati “Gukora uyu muganda ni
uburyo bwo kugaragaza ko umuziki si ugushimisha gusa, ahubwo ushobora no
gufasha mu kubaka igihugu no kwigisha urubyiruko kubungabunga ibidukikije. Ndi
hano kugira ngo mbereke ko buri gikorwa cyiza gishoboka iyo dufatanyije."
Akomeza agira ati “Kwizihiza imyaka 20 mu muziki ni
urugendo rurerure, ariko kuba ndi kumwe n’abaturage bacu mu turere dutandukanye
byampaye ibyishimo bidasanzwe. Ndi hano kugira ngo mbashimishe kandi mbereke ko
umuziki ufite ubutumwa bukomeye."
Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, Senderi Hit
yakomeje urugendo rwe i Ndora mu Karere ka Gisagara.
Ati "Igitaramo cy’i Gisagara cyari kirimo
imbaraga nyinshi. Ni ibyishimo kubona abantu baza bishimye, bakishimira
indirimbo n’ubutumwa bujyanye n’iterambere ry’igihugu. Urugendo rw’ibi bitaramo
ruzakomeza, kandi nizeye ko buri wese azava muri iki gitaramo afite isomo
ryiza."
Senderi Hit yashimangiye ko urugendo rw’ibi
bitaramo rudahagarara, aho mu cyumweru kiri imbere azataramira Musanze, Nkotsi
na Rubavu ku kibuga cya Kanama, akomeza kwishimira imyaka 20 amaze akora
umuziki w’uburere mboneragihugu.
Uyu muhanzi yagaragaje ko umuziki we atari
ugushimisha gusa, ahubwo ari uburyo bwo guhuriza hamwe abantu, kubakangurira
kwita ku bidukikije, no gutanga ubutumwa bufite akamaro ku muryango nyarwanda.
Ni urugendo rwuzuye ibikorwa bifatika, ubutumwa
bwubaka, n’imibereho myiza y’abaturage, bigaragaza ko Senderi Hit atari
umuhanzi usanzwe, ahubwo ari umuyobozi mu muziki w’uburere mboneragihugu.

Senderi Hit yifatanyije n’abaturage ba Kibeho mu muganda wo gutera ibiti, agaragaza ko umuziki we urenga indirimbo

Ibihumbi by’abantu bibereye i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, bishimira indirimbo z’umuziki w’uburere mboneragihugu bwa Senderi

Senderi Hit yageze ku butaka butagatifu, agaragaza ko imyaka 20 mu muziki ari urugendo rwo guhuriz hamwe abantu

Umuhanzi w’inararibonye ataramana n'abafana i Gisagara, urubyiruko rwaranyuzwe n’ubutumwa bwe


Abayobozi n’abaturage batera ibiti hamwe na Senderi Hit, barushaho kugaragaza ko umuziki ushobora guhuriza hamwe abantu


Imbyino n’indirimbo z’amajwi y’umuhanzi w’Uburere mboneragihugu byashimishije imbaga i Nyaruguru

Senderi Hit ku rubyiniro, ahagaze imbere y’abafana benshi, yerekana ko urugendo rwe rutahagarara

Abafana bagize ibihumbi i Gisagara, bishimira igitaramo cyuzuye imbaraga n’amarangamutima

Umuhanzi Senderi Hit akora urugendo rwe rw’ibi bitaramo mu turere tw’u Rwanda, afasha mu gukangurira kwita ku bidukikije

Senderi Hit asangiza ubutumwa bw’uburere mboneragihugu mu ndirimbo ze, agaragaza ko umuziki ari isoko y’ubumwe

Abafana barabyina kandi bararirimba hamwe na Senderi Hit i Ndora, umuziki wuzuye ubutumwa bwo kwigisha no gushimisha

Senderi Hit agaragaza ko imyaka 20 mu muziki
atari gusa indirimbo, ahubwo ari urugendo rwo kubaka umuryango nyarwanda

KANDA HANO UREBE IBYARANZE BIMWE MU BITARAMO SENDERI HIT AMAZE GUKORERA HIRYA NO HINO
